Mwiseneza Josiane w’imyaka 23 y’amavuko, umwe mubakobwa bavugishije benshi mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yambitswe ikamba rya Miss Popularity 2019 mugihe hari benshi bifuzagako yaba Miss Rwanda 2019.

Mwiseneza Josiane niwe mukobwa wavugishije benshi kuva iri rushanwa ryatangira, yari afite abafana bamuhoraga hafi bamugaragariza ko bamushyigikiye, batangiye kumujya inyuma ubwo bamenyega ko uyu mukobwa yavuye i Rubengera akaza kwitabira amajonjora ya ba Nyampinga yaberaga mu mujyi wa Rubavu, ahagera yasitaye kuko yari yakoze urugendo rurerure n’amaguru, ibi byatumye benshi bamushyigikira bavugako ari umukubwa wo mucyaro wabashije kwitinyuka akajya guhatana.


Mwiseneza Josiane yambitswe ikamba rya Miss Popularity asimbuye kuri uyu mwanya umukobwa witwa Anastasie

Abafana bari bashyigikiye Mwiseneza hafi yabose bifuzaga ko yakwambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019, ariko ntibyamuhiriye kuko atagaragaye no mu bakobwa 5 bagombaga kuvamo Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Nubwo abafana benshi mubyifuzo byabo bifuzaga ko Mwiseneza Josiane yambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2019, aya mahirwe ntiyamuhiriye, abari bagize akanama nkemurampaka bagendeye kubyasabwaga k’umukobwa wagombaga kuba Miss Rwanda 2019 bamuhaye ikamba ry’umukobwa wavuzwe cyane kurusha abandi muri iri rushanwa.

Abagize akanama nkemurampaka ni Francine Uwera Havugimana, Rwabigwi Gilbert, Carine Rusaro, Jolly Mutesi na James Munyaneza.

Ibi birori byabereye muri Intare Conference Arena i Rusororo ahateraniye imbaga yaje kureba uko kwimika Nyampinga w’u Rwanda bigenda. Benshi ni abafana ndetse bitwaje ibyapa, amafirimbi n’utudarapo two kubogeza abo bari bashyigikiye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)