Mwiseneza Josiane watowe nka Nyampinga wakunzwe kurusha abandi(Miss Popularity) mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019, yahawe imodoka yari yaremerewe.

Josiane yahawe igipfunyika cyuzuye amafranga yo kuguramo imodoka yari yaremerewe n’umunyamideli uba ku mugabane w’iburayi witwa Mimi Miraj.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 5 Gashyantare 2019, Josiane aherekejwe na Musaza we, yahawe anvelope yuzuye amafaranga ayihererwa mu iduka rya Mimi riherereye mu mujyi wa Kigali munyubako ya Mic.

Musaza wa Mwiseneza wari wamuherekeje hamwe n’uwari uhagarariye Mimi Miraji nyiri iriduka

Iki gipfunyika cyarimo inoti zitukura gusa, ntibigeze batangaza umubare w’amafranga arimo gusa uwari uhagariye Mimi yavuzeko harimo amafranga menshi kandi azavamo imodoka uyu mukobwa yifuza.

Mwiseneza yavuzeko yishimye cyane kuba uyu munyamideri asoje isezerano yari yaramuhaye. Ati “Icyo nababwira ni uko umwenda yawumvuyemo, nyuma y’iminsi mike nzayibereka imodoka.”

Mwiseneza yabajijwe umubare w’amafranga yahawe nawe yanga kuyatangaza gusa yavuzeko ahagije kandi azereka itangazamakuru imodoka azaguramo.

Musaza wa Mwiseneza, wari wamuherekeje witwa Muhayimana Samuel, yavuzeko mushiki we amahitamo afite ngo ari ayo kugura imodoka ya toyota kandi ngo bazamufasha kuyigura.

Mwiseneza yakiriye igipfunyika cyuzuyemo amafranga azaguramo imodoka

Mwiseneza Josiane wamamaye cyane ubwo yari mu marushanwa yo gushakisha umukobwa wagombaga kuba Nyampinga w’u Rwanda, abantu benshi bagiye bamushyikira ndetse bamwe bagenda bamwemerera ibihembo gusa hari bamwe byagiye birangirira mu magambo gusa ntibatange ibyo bamwemereye.

hanze y’iriduka abantu bari benshi bashaka kureba Mwiseneza

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)