Kakoza Nkuliza Charles uzwi nka KNC, nyiri Radio na TV1 hari amakuru yavugwaga ko yemereye akazi Mwiseneza Josiane wabaye Miss Populaire 2019.Uyu mukobwa yamaze gutangariza ubuyobozi bwa TV1 buhagararaiwe na KNC ko adateganya gukora kuri TV1.

Mwiseneza Josiane wagiye mu mitwe ya benshi bivuye ku irushanwa rya nyampinga w’u Rwanda 2019 nyuma yo kwambikwa ikamba rya nyapinga wakunzwe kurusha abandi (Miss Popularity 2019)

Mwiseneza ubwo yari mukiganiro kuri TV 1

Uyu mukobwa w’imyaka 23 y’amavuko yavuze ko ateganya kwiga nubwo ataramenya aho azakomeraza amasomo ye mu Rwanda cyangwa mu mahanga naho ngo obyo gukora kuri televiziyo ntibi mu mishinga afite yihutirwa .

Ibi yabitangarije kuri TV na Radio 1 ubwo yari umutumirwa mu kiganiro rirarashe kuri uyu wa Kane taliki 7 Gashyantare 2019.

Mwiseneza yasubije iki kibazo ubwo umwe mu bari bakurikiye iyi televiziyo yari ahawe umwanya wo kubaza Mwiseneza ikibazo maze amubaza ikiganiro yumva yakora kuri TV1 mu magambo make agira ati “ Ntacyo kuko sinteganya kuyikoraho”.

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko ikimushishikaje cyane ari ugukomeza amasomo ye nubwo ataramenya aho azayakomereza.

Mwiseneza Josiane yatowe nka Nyampinga w’u Rwanda wakunzwe cyane kurusha abandi muri 2019, ibi byatumye abantu benshi bamwemerera impano harimo n’umunyamideli uba Iburayi wamwemereye imodoka ndetse akaba yaramaze no kumuha amafranga yo kuyigura.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(5)