Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity mu marushanwa ya Miss Rwanda 2019 yavuze kuby’abantu bavuye muri Canada baje kumureba.

Josiane yavuzeko ababanya Canada baherutse kumugenderera batari baje kumutera inkunga y’amafaranga nkuko benshi babitekereje ahubwo bari bazanywe no kumugira inama y’uko yakora neza umushinga we wo kurwanya ingwingira ry’abana yamuritse ubwo yiyamarizaga kuba Miss Rwanda.

Mwiseneza yatangarije ikinyamakuru Ukwezi dukesha iyi nkuru ko abanya Canada baherutse kuza kumureba batari baje kumuha inkunga y’amafaranga,ahubwo bamugiriye inama yamufasha gukora neza umushinga we.

Yagize ati “Bariya banya Canada bari baje kuntera ingabo mu bitugu ndetse no kungira inama ku mushinga wanjye.Nta nkunga irenze bampaye ahubwo baje kunganiriza banyereka ibyo nakora ngo ugende neza.Ndamutse nkoze umushinga ukagira akamaro neza bantera inkunga.”

Mwiseneza Josiane, Nyampinga wakunzwe cyane kurusha abandi muri Miss Rwanda 2019

Mwiseneza Josiane yatangaje ko kuwa Gatatu taliki ya 20 Gashyantare uyu mwaka,aribwo azatangira gushyira mu bikorwa umushinga we,ahereye mu karere ka Rwamagana,aho azaba ari kumwe n’abanyarwenya batandukanye barimo Njuga,Samusure na Clapton Kibonke baherutse kwifotoza bari kumwe mu mafoto yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati “Ntabwo nteganya kujya muri sinema ahubwo bariya bakinnyi twifotozanyije biyemeje kumfasha muri kiriya gikorwa cyo kuwa Gatatu.Ndifuza ko abantu bazaza ari benshi,bakanshyigikira.Nabifashishije kubera ko ikinamico ikurura abantu ndetse ituma abantu babasha kumva ubutumwa neza kurusha kuvuga amagambo gusa.”

Aba banya Canada baje kureba Mwiseneza Josiane bageze mu Rwanda ku wa mbere tariki 11 Gashyantare 2019,bakirwa na Mwiseneza Josiane

Eve Torres umunya Canada uri mubaje kureba Josiane

Yagize ati "Ubwo numvaga inkuru ya Josiane byanteye imbaraga zo kumva nakorana nawe, ni amahirwe kuba twatangirana, tugafatanya uyu mushinga hamwe wo kugabanya igwingira ry’abana. Ndatekereza ko uyu ari umushinga mwiza ku Rwanda ndetse n’Afurika muri rusange."

Eve yavuze ko bazatangira gukorana na Mwiseneza,nibamara kuganira

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)