Ku rubuga rutegura iri rushanwa rya Miss Africa Calabar bigaragara ko Irebe Natacha Ursule ariwe uzahagararira u Rwanda. Ubu ariko yagiye gukomereza amasomo ye muri Cyprus.

Miss Irebe Natacha yabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2018 yemeje ko azitabira iri rushanwa nubwo mbere byasaga nk’aho bikiri mu rujijo kuri we.
Yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa Cyenda 2018 agiye gukomeza amasomo ye muri Cyprus ikirwa giherereye ku mugabane w’ Iburayi mu nyanja ya Mediterane.
Iri rushanwa rya Miss Africa ribera muri Nigeria mu mujyi wa Calabar ubusanzwe ryitabirwa n’abakobwa baba barabaye ba Nyampinga mu gihugu cyabo.

Nk’uko Ishimwe Dieudonne utegura Miss Rwanda yabibwiye Umuseke ngo uwari kujyayo ni Iradukunda Liliane ariko kuko adahari byabaye ngombwa ko bafata igisonga cya kabiri kuko n’ icyambere kiri mu yandi marushanwa ya Miss Africa University.

Ati “ Habayeho kugongana kw’amarushanwa muri Miss Africa ubundi hakagiye Miss Rwanda ariko kuko aba ari muri Miss World bafata undi mukobwa uba waramukurikiye gusa nibo batumira ntabwo aritwe duhitamo ugomba kujyayo.”
Irebe Natacha nawe ngo yamaze kubimenyeshwa n’abategura ariya marushanwa binyuze muri Email.

Ngo nubwo kuhagera biri muri iki cyumweru biteganyijwe ko Boot Camp yo izatangira taliki ya 8 Ukuboza 2018, nawe ngo azahagera muri iyo minsi.
Abinyujije kuri Twitter ye Miss Natacha yavuze ko ari iby’agaciro kuri we kuba yaragiriwe ikizere cyo kujya guhagararira igihugu cye mu marushanwa mpuzamahanga.

Irebe Natacha yatangiye kwitabira amarushanwa y’ubwiza muri 2015, bwa mbere yabaye Miss w’ikigo yigagaho cya FAWE girls school uwo mwaka kandi yanatowe nka Miss High School 2015.

Mu irushanwa rya Miss Rwanda 2018 yabaye igisonga cya kabiri.
Umukobwa uzegukana Miss Africa Calabar azahembwa imodoka yo mu bwoko bwa SVU n’igihembo cya $50 000.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)