Nelly Kelba umuhanzi w’umunyempano ukiri mushya muri muzika Nyarwanda yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye ‘Ijana ku ijana’ ari nayo ya kabiri yari asohoye.

Dusingizimana Clebert Nelly ukoresha ‘Nelly Kleba’ mu muziki asanzwe azwi cyane mu kuririmbira abageni mu makwe ndetse no gusubiramo indirimbo z’abandi bizwi nka ‘karaoke’.

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo yatangiye gukora muzika nk’umuhanzi ku giti cye ukora injyana ya RnB, Afropop na Afrobeat. Kugeza ubu akaba amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri arizo ‘Perereza’ na ‘Ijana ku ijana’ ari nayo ya mbere yakoreye amashusho.

Iyi ndirimbo ‘Ijana ku ijana’ ikubiyemo amagambo aryoheye amatwi ubwira umukunzi wawe wifuza ko mwazibanira akaramata.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Trackslayer naho amashusho akorwa n’uwitwa Stanny Kar Nikoty.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)