Nimwiza Meghan wahagarariye umujyi wa Kigali yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda w’umwaka wa 2019, aho asimbuye Iradukunda Liliane wari ufite iri kamba guhera muri Gashyantare 2018.

Nimwiza Meghan yahise ahabwa imodoka nshya ya Suzuki Swift yo kugendamo, akazajya ahembwa ibihumbi 800Frw buri kwezi n’ibindi bijyanye no kwita ku bwiza bwe.


Nimwiza Meghan asimbuye Iradukunda Liliane

Muri iki gikorwa cyabereye mu Intare Conference Arena i Rusororo, Uwihirwe Yasipi Casimir watowe nk’igisonga cya mbere yahembwe amafaranga miliyoni imwe, Uwase Sangwa Odille watowe nk’igisonga cya kabiri ahembwa ibihumbi 500 Frw.

1. Igisonga cya Mbere ni Uwihirwe Yasipi Casimir, No 21,

2. Igisonga cya Kabiri ni Uwase Sangwa Odille, No 16

3. Miss Popularity ni Mwiseneza Josiane, No 30

Aya makamba yiyongereye ku yandi yari yatanzwe mu musangiro wabereye mu mwiherero wa Miss Rwanda ku mugoroba wo ku wa 24 Mutarama 2019, kuri uwo mugoroba Nyampinga wabanye n’abandi neza yabaye Tuyishimire Cyiza Vanessa, uw’umurage agirwa Kabahenda Ricca Michaella naho uberwa n’amafoto aba Muyango Uwase Claudine.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)