Niyitegeka Jean Damascene wo mukarere ka Ngoma mu ntara y’Iburasirazuba yatsindiye miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda muri poromosiyo ya airtel yiswe byuka uri millionaire.

Igikorwa cyo gushyikiriza Niyitegeka aya mafaranga yatsindiye cyabereye ku isoko rya Kabarondo mu masaha y’igicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019.

Muri iki gikorwa hanahembwa abandi banyamahirwe batandukanye bakoresha serivisi za Airtel money na Tigo cash.

Niyitegeka ufite umugore n’abana babiri akaba asanzwe ari umuhinzi uciriritse, yavuze ko ari ishimwe rikomeye kuri we kuko ngo yari asanzwe akoresha serivisi za Airtel money ataziko n’iyi poromosiyo izabaho.

Yakomeje avuga ko ntakidasanzwe yakoze kugirango atsindire aya mafaranga uretse kubitsa nk’ibisanzwe, kugura ama inite yo guhamagara no kwishyura serivisi za Irembo.

Ati “Bampamagara ngo natsindiye miliyoni y’amafaranga nabanje kugirango ni abatekamutwe kuko narinziko nta tombola nakinnye, nta n’ikindi kidasanzwe nari nakoze cyatuma bampa amafaranga angana gutya. Mbese njye byandenze, ngiye guhita mpamagara madamu mubwire ko ya miliyoni ubu nyifite mu ntoki zanjye. Nukuri harakabaho Airtel izirikana abakiliya bayo bene aka kageni.”

Hussein Maradonna Kirabirwa ushinzwe Airtel money mu ntara y’Iburasirazuba, yabwiye itangazamakuru ko iyi poromosiyo bayitekereje mu buryo bwo kugirango barusheho kwiyegereza abakiliya babo ndetse no kwongera kubibutsa ko nubwo bahuje Airtel na Tigo ntacyo byigeze bihungabanya kuri serivisi za Airtel money na Tigo cash.

Byuka uri millionaire na Airtel ni poromosiyo yatangiye taliki 31 Gicurasi 2019 ikazamara amezi atatu, kugirango uyitabire ntakindi usabwa nugukoresha serivisi za Airtel money cyangwa Tigo cash ubitsa, ugura umuriro, wishyura na fagitire z’amazi n’ibindi.

Buri munsi hahembwa abanyamahirwe 20 batsindira ibihumbi 25 buri umwe n’abandi 2 batsindira miliyoni mu cyumweru.


Niyitegeka Jean Damascene w’ikote ry’umuhondo ahamagarwa imbere y’imbaga yari iteraniye aho.

Amafaranga yatsindiye yayahawe cash ahita ayabitsa kuri konti ye ya Airtel money kubwimpamvu z’umutekano we.

N-Hash uri kwigaragaza cyane mu kuyobora ibitaramo niwe wayoboye n’iki.

MC N-Hash n’undi munyamahirwe watsindiye igikapu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)