Kuri uyu wa Gatandatu tariki 29/06/2019, Iwacu Muzika Festival yabaye ku nshuro yayo ya kabiri ibera mu karere ka Rubavu ku kibuga cya Nengo abanya Rubavu bari babukereye baje kwihera ijisho Abahanzi Nyarwanda ndetse no kwidagadura muri rusange dore ko bimaze kumenyerwa ko Rubavu ar’umurwa w’ibyishimo.

N’igitaramo kitabiriw ku buryo bugaragara dore ko Abanyacyubahiro barimo Minisitiri w’umuco na Siporo Madame Nyirasafari Esperance yarahari,Guverineri Alphonse Munyentwali,Mayor w’Akarere ka Rubavu Bwana Gilbert Habyalimana,Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’uburengerazuba,Joseph Habineza uyobora Radiant Yacu Ltd n’abandi banyacyubahiro batandukanye bari baje kwifatanya gusangiravibyishimo n’abaturage ba Rubavu.

Ahagana saa munani n’igice nibwo umushyushya rugamba Mc Buryohe yageze ku rubyiniro mbere yaho Mc Dj Phil Peter yavangavangaga imiziki abaturage batari baba benshi wabonaga banyotewe no kubona Abahanzi barimo Riderman,Nsengiyumva(Gisupusupu)Amalon,Social Mulla,Makanyaga,Queen Cha,Christopher ndetse na The Same bi Rubavu.

The Same abasore babiri bi Rubavu nibo babimburiye abandi bahanzi ku rubyiniro bahera ku ndirimbo Dede bakurikizaho Yumvirize,Oooh Nana berekwa urukundo nk’abari kw’ivuko n’ubwo baririmbye Playback mu gihe abandi bahanzi bose baririmbye mu buryo bwa Live.


The Same n’ubwo baririmbye Playback beretswe urukundo

Amalon niwe wakurikiyeho ahera ku ndirimbo aheruka gushyira hanze Impanga akurikizaho izindi ze zose ari nako yanyuzagamo akaganiriza abanya Rubavu bamweretse urugwiro

yakurikiwe na Social Mulla nawe wagerageje kwitwara neza n’ubwo abaturage benshi wabonaga basa nk’abatarakanguka akigera ku rubyiniro gusa uko umwanya wicumaga niko inkumi zarushagaho kwerekana ubwuzu n’akanyamuneza ku maso ari nako bakaraga umubyimbya.

Social Mulla akiva ku rubyiniro yakurikiwe n’umuhanzikazi Queen Cha weretswe urugwiro rudasanzwe aho yirekuye arabyina ahamagara abasore bamusanga ku rubyiniro s’ugukaraga umubyimba bishyira cyera mu ndirimbo ze nziza nka Gentleman,Winner yasusurukije abenshi aho yagezeho abaza Abanya Rubavu nimba bakunda Rayon Sports nabo s’ukuyiririmba bishyira cyera .


Queen Cha abyinishwa n’umusore w’umu Congomani

Christopher yakiriwe ahagana Saa Kumi n’iminota 25 ahera ku ndirimbo ye ’Ndakabya’ yakoranye na Riderman. Yaje kubwira abanya-Rubavu ati ’Muri abantu b’abasaza, murabizi ?’. Yahise ababwira ko abakunda cyane, abibaririmbira no mu ndirimbo ye ati ’Ubanza mbakunda nkakabya.’ Yakuriwe ingofero mu ndirimbo ye ’Sinamusiga’ dore ko yayiririmbanye na benshi bari muri iki gitaramo.


Christopher wahise ukwepa Itangazamakuru

Muzehe Makanyaga Abdoul akigera ku rubyiniro ibintu byahinduye isura Abato n’abakuru batega amatwi indirimbo z’uyu mukambwe wafashwaga n’itsinda rye (Band) ryarimo umusaza wakuriwe ingofero kubera gukata umuziki maze s’uguceza abantu barirekura ari nako abenshi bahamyaga ko muzika yo hambere itazasaza na busa. indirimbo Rubanda,Nshatse inshuti na Mukamurenzi zakoze umuti nk’uko bivugwa mu ndimi zabubu !!!!


Muzehe Abdoul Makanyaga n’ubwo akuze ijwi ntawamuhiga

Nk’uko mu kinyarwanda baca umugani ngo agategerejwe kazaza n’amenyo ya Ruguru ahagana kwi saa kumi n’imwe umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya Benshi Nsengiyumva Francois yageze ku rubyiniro mw’ipantalo y’umukara n’ishati itukura yafungishije amaburuteri yitwaje n’umuduri we atajya asiga akigera ku rubyiniro Induru iba induru abantu sukubyina icange mukobwa ivumbi riratumuka bigeze kuyitwa Igisupusupu abaturage bati :"Uwo Imana isize amavuta ntawamuvuma"

Umuraperi Riderman niwe muhanzi wasoje iki gitaramo aho yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo Horo,inyuguti ya R,Ikinyarwanda na Ntakibazo yakoranye na Urban Boyz yanyujijemo atanga ubutumwa ko Urwanda rwibohoye anashimira RPF Inkotanyi n’ubuyobozi bw’Urwanda.

Nyuma y’iki gitaramo cyabereye i Rubavu, twabibutsa ko tariki 13 Nyakanga 2019 Iwacu Muzika Festival izakomereza mu karere ka Huye, ikomereze i Ngoma tariki 20 Nyakanga 2019, hanyuma izasorezwe mu mujyi wa Kigali tariki 20 Kanama 2019. Ibi bitaramo uko ari bitanu byateguwe na EAP ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC), biterwa inkunga n’uruganda rwa Bralirwa. Ni ibitaramo byateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda kwizihiza #Kwibohora25.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)