Umunyarwandakazi Isimbi Noeline arashinja uwitwa Mwijaku wo muri Tanzania kumwaka ruswa ishingiye ku gitsina ngo akunde amwinjize mu mwuga wo gukina Film by’umwihariko Mahaba asanzwe ategura.
Isimbi Noeline arashinja umushoramari Mwijaku wo muri Tanzania gushaka kumusambanya.

Uyu mukobwa wanyuze muri Miss Rwanda 2019, nyuma akaza kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga kubw’amafoto y’urukozasoni , aheruka gutangaza ko yinjiye mu mwuga wo gukina Filmi aho ndetse yari yagiye gukina muri filimi y’uruhererekane ya Mahaba itegurwa na Mwijaku, umukinnyi wa filimi w’icyamamarere muri Tanzania.

Uyu mukobwa yavuze ko Mwijaku yamuhamagaye ndetse akamusezeranya ko azajya amuhemba neza nk’abandi bakinnyi ba filimi bayigaragaramo.


Umushoramari Mwijaku wubashywe muri Tanzania
uyu mukobwa yamuhaye Gasopo

Mu butumwa buri mu cyongereza yanyujije kuri Instagram, yavuze ko uyu mugabo yamuteze umutego yifuza ko basambana ndetse nyuma yo kwanga ko baryamana amasezerano yo gukina iyi filimi ahita ahagarara.

Yagize ati” Yambwiye ko ikipe twakoranye yakunze agace ka mbere nakinnye ariko ko ntakomeza mu gihe ntemeye kuryamana na we, umugabo wubashywe muri Tanzania mbyanze ahita ahagarika buri kimwe twari twumvikanye.”

Yakomeje avuga ko agomba kumenya ko abanyarwandakazi bose atari nka Shadyboo ntibakajye babakinisha.

Yagize ati” Icyo nshaka kuvuga, abagabo bamwe ni abagabo bitewe n’ibyo bafite ariko ntabwo ari byo bibagira abagabo gusa[…] twe nk’abanyarwandakazi ntimukadukine imikino ntabwo twese turi ba Shaddyboo. Nta kibazo ariko ntimukatwibeshyeho, nshobora kunyura muri byinshi ngo ngere ku nzozi zanjye ariko ntaryamanye na we Mwijaku, atari ukubera ko uri mubi ahubwo ufite inda nini [Kitambi] kandi simbikora n’abafite inda nk’izo.”

Uyu mukobwa yakomeje avuga ko yagiye Tanzania yitegeye ku mafaranga ye ngo agiye gukina filimi, yasabye bagenzi be kutagwa mu mutego uyu mugabo ari gutega kuko ashaka kuryamana nabo gusa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)