Umubyeyi wa Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane utuye Rwampara yahishuye ko we n’umukobwa we badaherukanye akaba amukumbuye cyane, ndetse uyu mubyeyi yakoze impanuka ararwaye ariko uyu mukobwa nataramugeraho cyangwa ango amuvugishe.

Mu gihe ibikorwa byo gutoranya Nyampinga ugomba gusimbura Miss Rwanda Iradukunda Liliane birarimbanije, uyu mubyeyi yavuze ko rwose yifuza kubona umwana we ngo kuko asa nk’umuheruka ubwo yambikwaga ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018 dore ko ngo no kuvugana kuri Telefoni ari tombola kuko atajya amuhamagara.


Ababyeyi ba Miss Liliane Iradukunda ubwo yatorwaga bari bishimye ubonako banezerewe

Uyu mubyeyi ubona avugana ikiniga, yavuze ko byanamutera kurira kuganira ku mwana we ahanini bishingiye ku gahinda ko kuba badaherukanye.

Uyu mubyeyi witwa Uwimana Chantal avuga ko Iradukunda Liliane ari we mwana wenyine w’umukobwa afite, gusa ngo amaze kugira imyaka 5 yamuhaye abo mu muryango ngo bamurere kuko we nta bushobozi buhagije yari afite bwo kumwitaho. Nyina wa Liliane Iradukunda avuga ko kugeza ubu umukobwa we abana na mubyara we wo kwa nyirasenge.

Nyuma amaze kuba Miss Rwanda ngo byaramushimishije cyane kuko yumvaga ari ibintu bidashoboka. Uyu mubyeyi wivugira macye ubwo inyarwanda bamusuraga bamusanze yaravunitse akaboko, atangaza ko Iradukunda Liliane azi iby’iyo mvune gusa ngo akaba atarigeze akurikirana ngo amenye niba umubyeyi we yarakize.


Uyu mubyeyi amaze iminsi arwaye kuko yakoze impanuka kuva yarwara umukobwa we ntiyigeze amuba hafi

Uyu mubyeyi bigaragara ko yavunitse akaboko ngo umukobwa we yamenye iby’iyi mvune ariko ntiyigeze akurikirana ngo amenye niba umubyeyi we yarakize

Nyina wa Liliane avuga ko kuva uyu mukobwa we yatorerwa kuba Miss Rwanda batigeze bongera kugira umwanya wo kubonana uko bikwiye ngo baganire, ndetse ngo inshuro ya nyuma amuheruka ni muri Gicurasi, ngo no kuvugana kuri Telefoni ntibikunze kubaho kuko uyu mwana we atajya amuhamagara. Avuga ko nta kindi kintu yifuza uretse kuba nibura yamubona bakaganira.

Uyu mubyeyi avuga ko atitaye ku bihembo byose cyangwa umushahara w’umwana we kuko ngo icyo ashaka ari ukubona umwana gusa ngo dore ko n’imodoka yahembwe uyu mubyeyi atarayica iryera uretse ko ngo gusa kuba yarayiboneye muri Convention Center


Imodoka nyampinga yahawe, uyu mubyeyi ayiheruka ku munsi Liliane atorwa

Miss Iradukunda yatowe mu birori byabaye ku mugoroba wa tariki 24 Gashyantare 2018. Gutorwa bye ngo byaramutunguye cyane kuko yabonaga abakobwa bose bahataniraga ikamba bari beza kandi bashoboye, ku buryo na we ubwe atahise yiyakira bakimara gutangaza ko ari we wegukanye ikamba.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)