Hari hashize amezi arenga ane, uwabaye Nyampinga w’u Rwanda 2012, Miss Mutesi Aurore asezeranye mu mategeko na Mbabazi Egide bemeranya kubana akaramata nk’umugore n’umugabo.

Mutesi Aurore na Egide Mbabazi basezeraniye muri Leta zunze ubumwe za Amerika muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland, tariki ya 29 Nyakanga 2018 bombi bemeranya kubana ubuziraherezo.


Biravugwako Egide na Aurore bamaze gutandukana

Kugeza aka akanya aba bombi biravugwa ko bamaze gutandukana maze umubano wabo ushyirwaho akadomo gusa barasa nababikoze mu ibanga.

Egide usanzwe akora akazi ko gufotora, yasibye amafoto n’amashusho yose ya Miss Mutesi Aurore yagaragaraga kurubuga rwe rwa instagram, kuri uru rubuga niho uyu musore yakundaga kunyuza ubutumwa bwe bugaragaza urukundo akunda uyu mukobwa ndetse hariho n’amafoto agaragaza aba bombi bari gusezerana mu mategeko, agaragaza uyu musore yateye ivi asaba Aurore kumubera umugore, aya yose yasibwe.

Mbabazi Egide kuri instagram yakurikiragaho umuntu umwe ari we Miss Mutesi Aurore gusa ubu nta n’umwe akurikiraho.

Urubuga rwa instagram rwa Mutesi Aurore ubu narwo ntirukigaragara ugerageje kurushakisha baramubwira ko rwasibwe.

Abantu benshi birikwibaza niba koko aba bombi bamaze gutandukana nubwo ntabimenyetso bifatika bigaragazako koko, Egide na Aurore batandukanye.


Egide yambitse impeta Mutesi Aurore ishimangira urukundo rwabo. Yayimwambikiye muri Pariki ya Grand Canyon iherereye i Las Vegas muri Leta ya Nevada.

Nyamara ngo nta nduru ivugira ubusa, kuko aba bombi amakuru y’urukundo rwabo bakundaga kuyanyuza kumbuga nkoranyambaga zabo harimo kubwirana utugambo twiza tw’urukundo, gusa ibi nabyo ntibyari biheruka wabonaga basa nabacecetse buri wese ubona ntacyo yifuza kuvuga kuri undi.

Amakuru mashya yari ahari ni uko aba bombi biteguraga gukora ubukwe bwagutse aho bagombaga gusezeranira imbere y’Imana mu birori byari biteganyijwe kuzabera i Kigali mu mpera z’uyu mwaka.

Kayibanda Mutesi Aurore yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yanambitswe ikamba rya Miss FESPAM ryatangiwe mu Mujyi wa Brazzaville mu iserukiramuco rya Festival Panafricain de la Musique mu 2013. Mbabazi Egide bakundana ni umufotozi wabigize umwuga muri Amerika.


Kuri insitagaramu ubu nta muntu numwe egite aforowinga


batandukanye bamaze amezi arenga ane basezeranye kubana akaramata


Ubwo basezeranaga Mu baherekeje Miss Mutesi Aurore harimo na Miss Bahati Grace na we uba muri USA

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)