Nyuma y’imyaka 22 ashakisha abo mu muryango we yababuze, kuri ubu Eric Nsengiyumva ari mubyishimo bidasanzwe kuko yabonanye n’abamwibarutse.

Afite imyaka 24 y’amavuko nayo avugako ari ikigereranyo kuko atazi aho yavukiye n’igihe yavukiye, uyu musore yatoraguwe mucyahoze ari Zaire ahagana mu 1997 icyo gihe yari umwana umaze kumenya kuvuga, inkuru ye ihera ubwo ikageza muri 2019 ubwo yabashaga kongera guhura n’umuryango we.

Eric yongeye guhura n’umuryango we, Hagati yicaranye na Nyina umubyara na Nyirakuru

Eric, yari yaragerageje gushakisha umuryango we araheba ndetse bigeze aho arananirwa kubera kubura ubushozi bumufasha gukomeza gushakisha, mu kwezi kwa Gatatu, nibwo Eric yigiriye inama yo kwifashisha itangazamakuru, icyogihe ikinyamakuru Ibyamamare.com cyaramwegereye, atubwira akababaro n’agahinda afite ko kuba atazi n’umwe mubagize umuryango we, twakoranye nawe ikiganiro cy’amashusho maze tumufasha gukomeza gushakisha.

Kuri ubu Eric ari mubyishimo bidasanzwe kuko kuri Uyu wa Gatandatu taliki ya 15 Kamena 2019, Eric yongeye guhura n’umuryango we utuye mu karere ka Burera mu Ntara y’amajyaruguru.

Nyina wa Eric na Mushiki we, umukurikira bari barihebye baziko yapfuye

Uyu muryango wamwakiranye ibyishimo bidasanzwe baririmba indirimbo z’amashimwe bishimirako bongeye kubona umuhungu wabo w’imfura bari bamaze imyaka 22 badaca iryera kuko biyumvishaga ko yaba yarapfuye.

KANDA HANO UREBE UKO ERIC YAKIRIWE

Nyina umubyara yavuzeko yari yarashakishije agaheba, nyuma akaza kureka gukomeza gushakisha kuko yiyumvishaga ko umuhungu we yaba yarapfuye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)