"Love more night club" ni akabyiniro gashya kabarizwa I Remera[Kisement} ahahoze "The Junction Lounge" kafunguye imiryango yako kuri uyu wa gatanu ushize tariki ya 17 gicurasi 2019, ndetse kagatangirana n’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda barimo "Safi Madiba ndetse na "Riderman" .

Ahagana mu ma saha ya sasita z’ijoro 00:00Pm zo kuri uyu wa gatanu nibwo aba bahanzi barimo uyu Riderman wari umaze iminsi atagaragara muri muzika nyarwanda ndetse na Bruce Melody uhagaze neza muri iyi minsi bageraga ku rubyiniro rw’aka kabyiniro gutaramira abantu mu gihe ku byapa byamamazaga iki gitaramo hari handitseho sa moya 19:00Pm.

Igitaramo cyo gufungura aka kabyiniro kitibabiriwe na benshi.
Umuhanzi Safi Madiba ubwo yari ari ku rubyiniro.


Ubwitabire bw’abakunzi b’aba bahanzi bwari ku rwego rwo hejuru cyane ko byari no muri weekend aho abantu baba batangiye imyidagaduro itandukanye yabo, Aba bahanzi basusurukije abantu mu ndirimbo zitandukanye nka "Kontwari ,"Intare n’inkende ndetse n’izindi nyinshi ,Kwinjira muri iki gitaramo kwinjira byari ubuntu gusa ukagura inzoga ya Heiniken.

"FREAKY FRIDAY UMUGANDA" ni igitaramo cyitezwe n’abatari bake hano mu Rwanda.

"Love more night club" ubu ikaba ikomeje gahunda yo gutumira abahanzi nyarwanda , Aho kuri uyu wa gatanu tariki ya 24 gicurasi 2019 abahanzi bakomeye hano mu Rwanda aribo "Bruce Melody ndetse na Marina nabo bazaba basusurutsa abazaba banyarukiye muri aka kabyiniro gutangira weekend yabo neza bihera ijisho iki gitaramo.

Umuraperi Riderman ubwo yari ari ku rubyiniro.

Kwinjira muri iki gitaramo kiswe "Freaky Friday Umuganda" bizaba ari ibihumbi 2000frw gusa ugahabwa na Heiniken z’ubuntu ,Imiryango y’aka kabyiniro izaba ifunguye guhera saa moya 19:00Pm n’umuziki mwiza uzaba uvangwa na "Dj Sisco" usanzwe uvanga umuziki muri aka kabyiniro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)