Uyu mu Dj uzwi nka Dj Pendo yagarutse muri aka kazi ko kuvangavanga umuziki yari asanzwe akora mbere yuko amara igihe yita ku mwana we yari aherutse kwibaruka.

Kwi kubitiro Anitha azagaragara mu gitaramo gikomeye kizwi nka"Silent Disco"gisanzwe cyitabirwa n’abandi ba Djs bakomeye yaba hano mu Rwanda ndetse na handi nka Uganda,iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro yacyo ya gatatu aho abakitabira bose baba bagomba kumva umuziki bambaye ’Ecouteurs’.

Ku bufatanyanye na Muyoboke Alex,Dj Spinny ni we usanzwe utegura iki gitaramo akaba ari n’umwe mu ba Dj bafite abakunzi benshi,"Silent Disco" izaba muri uku kwezi tariki ya 25 ibere kimironko ahitwa "Pacha Club"hahoze hitwa Rosty.

Usibye Dj Anitha Pendo kandi iki gitaramo kizagaragaramo abandi ba Djs bagera ku 10 barimo Dj Dialo,Dj Phil Peter, Selecta Copain,Dj Lenzo n’abandi batandukanye,kuri Anitha Pendo ngo iki nicyo gihe cyo kwigaragaza muri aka kazi kuko ngo abikiye byinshi abakunzi be ndetse akaba yari abakumbuye cyane nkuko yabitangarije IBYAMAMARE.com ndetse ngo akaba atazahagararira aha kuko hari ibindi bitaramo byinshi bazagenda bamubonamo kuko ubu afite inyota yo gukora cyane kandi agakora byiza bishimisha abantu be.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)