Uzamberumwana Pacifique wamamaye mu muziki nka ’Oda Paccy’ yafunguye studio ye itunganya indirimbo yise ’The Empire Records’ yubatse iwabo mu rugo, avugako yayikoze agendeye kuri ’Wasafi’ ya Diamond. Aka abaye umuhanzikazi wa mbere mu Rwanda ufunguye studio ye bwite.

Oda Paccy umaze imyaka isaga icumi muri muzika Nyarwanda, arishimira ko yateye indi ntabwe ikomeye muri muzika ye agatangiza studio ye bwite yise ’The Empire Records’ iherereye iwabo mu rugo mu Gatsata.

Iyi studio ifite agaciro kasaga miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ngo yatangiye kuyazigama kuva mu ntangiriro za 2018. Akaba ashimangira ko iri muzambere zifite ibyuma bigezweho mu Rwanda.

Yahisemo gushyira iyi studio iwabo mu rugo kugirango bizamworohere kudahura n’ibibazo by’ubukode ndetse agakorera ahantu hagutse kandi hatuje.

Nta muproducer wihariye uratangazwa uzajya ukorera muri ’The Empire Records’ ya Oda Paccy mu buryo buhoraho gusa ku itangiriro harimo gukoreramo Junior Multisystem wakunze gukora nyinshi mu ndirimbo z’uyu muhanzi zaciye ibintu.

Paccy wamaze no kwikura mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards, avuga ko kuba abaye uwa mbere utangije studio ye bwite mu bahanzikazi bo mu Rwanda ari ibyagaciro kuri we ndetse byerekana ko umukobwa uwari we wese adakwiye kwitinya kuko ntakintu atakora.


Producer Junior niwe uri gukorera muri ’The Empire Recors’ mu buryo bwo kuyitangiza.


Oda Paccy ku irembo ry’iwabo ari naho studio ye ikorera.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)