P Fla ni umwe mu baraperi bakomeye hano mu Rwanda, uyu muhanzi kugeza ubu ahamya ko hari bagenzi be batangiranye urugendo rwo kubaka injyana ya Hip Hop icyakora baje gutandukira batangira kwica iyi njyana. Uyu muhanzi yahaye gasopo Ama G The Black uherutse gutangaza ko yihakanye injyana ya Hip Hop.

P-Fla ari mu kiganiro The Link Up kinyura kuri TV10 yatangaje ko ahaye gasopo uyu muhanzi mugenzi we watangaje ko yihakanye iyi njyana amwibutsa ko atigeze akora iyi njyana ndetse ntanindirimbo n’imwe azi Ama G The Black yigeze akora ya Hip Hop. Abajijwe injyana yumva Am G The Black yaba akora, P Fla yagize ati”ashobora kuba ari Afro zouk Pop” P Fla yatangaje ko Ama G The Black nta ndirimbo nimwe yigeze akora ya Hip Hop.

Uyu muraperi yahise ahishura ko hari igihe yigeze gukorana na Ama G The Black indirimbo bise “Nsobanukirwa”, iki gihe ngo P Fla yagombaga gushyira Ama G The Black mu ikipe ye ya Empire Mafia Land icyakora ubwo bakoranaga iyi ndirimbo aza kuvumbura ko Ama G ntabuhanga na buke afite mu kurapa bityo ntiyirwa amwinjiza mu ikipe ye gutyo.

Umuraperi P-Fla

P Fla yahaye gasopo Ama G The Black yikoma abo ashinja kuba barishe injyana ya Hip Hop anatangaza ko we adafata Riderman nk’umuraperi ahubwo amufata nk’umucuruzi

Avuga ku baraperi abona bishe injyana ya Hip Hop yatangaje ko harimo abarimo ; Bull Dogg na Jay Polly n’abandi benshi atifuje gutangaza. P Fla abajijwe niba yemera Riderman nk’umuraperi ukomeye uyu muraperi yatangaje ko Riderman we amufata nk’umucuruzi cyane ndetse abimwubahira.

P Fla yavuze ko abaraperi bagiye bababarira Ama G The Black igihe kinini akabeshya abantu ko akora injyana ya Hip Hop ibi bikaba aribyo bigiye kugaruka abaraperi bo muri iki gihe, usibye Ama G The Black uyu muraperi yatangaje ko undi bagiye bahishira ari Jay Polly wakoraga injyana itari Hip Hop yica injyana gahoro gahoro bityo kuri ubu bikaba aribyo bigiye kugaruka abakora iyi njyana.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)