Pastry Nam Smart ubusanzwe izwi nka ‘P-NAM’ ni abahanga mu gukora no gutegura cake zikenerwa mu birori bitandukanye harimo amakwe, amasabukuru n’ibindi.
Mu birori by’ubukwe cyangwa ibyamasabukuru atandukanye hakenerwa umutsima (cakes) usangirwa n’abatumiwe bose nk’ikimenyetso cy’ibyishimo biba bidasanzwe.

Birushaho kuryoha iyo uwo mutsima wateguwe neza kandi watunganyijwe n’abahanga muri urwo rwego kuko ibyo birori byawe biba bitazasubirwamo ngo hakosorwe ibyakozwe nabi.

P-NAM n’imwe mu makompanyi amaze kwubaka izina hano muri mujyi wa Kigali, mu gukora no gutegura cake nziza, ziryoshye kandi zibereye ibirori. Umwihariko wabo nuko bakorera ku gihe kandi bakugereza cake ahabera ibirori n’ibijyana nayo byose ku giciro gito.

Iyi kompanyi ikorera Kimironko ku muhanda umanuka kwa Rwahama munsi ya St Paul International School. Usibye kubategurira cake wanahasanga amafunguro n’ibyo
kunywa bitandukanye.

Bamwe mu bakoranye na P-NAM mu makwe yabo bashimangira ubuhanga bwabo mu gutegura cake n’ibiyiherekeza. Mugutebya hari abavugako ugana P-NAM uri umukiriya ukavayo mwabaye inshuti z’akadasohoka kubera serivisi nziza batanga kubabagana.

REBA HANO AMASHUSHO Y’UBUHAMYA BWA SERIVISI P-NAM ITANGA

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)