Mu minsi ishize nibwo umuhanzikazi Oda Paccy yashyize hanze indirimbo yise ‘Ibyatsi’ yavugishije benshi inatuma Edouard Bamporiki, Perezida w’itorero ry’igihugu afata icyemezo cyo kumwambura ubutore. Kuri ubu aba bombi bongeye kugarukwaho cyane nyuma yuko bahuriye mu bukwe bakifotozanya umwe afite ibyatsi mu ntoki.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 17 Gashyantare 2019 nibwo umuraperikazi Oda Paccy na Hon. Bamporiki bahuriye mu bukwe bw’umunyamakuru Mike Karangwa, nyuma yo kuramukanya no kuganira bahise banafata agafoto.

Paccy yahise ashyira kuri Instagram ifoto bifotozanyije benshi mu bafana bayisamiye mu kirere abandi bayikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Kuri iyi foto Bamporiki wari waje gusabira Mike umugeni, agaragara afite ubwatsi bahanaguza inka (Inkuyu/Inkuyo) mu ntoki bamwe babigereranya n’ibyatsi Paccy yaririmbaga.

Paccy ubwo yabazwaga kuri iyo foto yavuze ko nawe yatunguwe n’ukuntu abantu bayifashe, ku kijyanye n’uko baba baragiranye amakimbirane nyuma yuko uyu muyobozi amwirukanye mu itorero kubera inidirmbo ye, avuga ko kudahuza ibitekerezo bitavuga kugirana amakimbirane.

Ati "Ntabwo twatekerezaga ko hari ukundi kuntu abantu bayibona, gusa ni ifoto isanzwe nk’uko mwaba mwahuriye mu kintu mukifotoza, nta kindi kintu twayitekerejeho kidasanzwe.

Ku bwanjye igitekerezo cy’umuntu uwo ari we wese ndacyubaha burya, nta kibazo kindi twari dufitanye cyihariye. Ubusanzwe ntabwo tuziranye cyane, ariko n’ubusanzwe ku giti cyanjye ntabwo igitekerezo cy’umuntu gishobora gutuma hari umwikomo mwitwaramo."

Bamporiki nawe mu magambo make ashyenga cyane yanditse igitekerezo kuri iyi foto ati ‘Mukunda ibyatsi’.


Paccy na Bamporiki ifoto iri kuvugisha benshi

Oda Paccy yari mu batwaje Mike impano.

Hon. Bamporiki niwe wasabiye Mike umugeni.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)