Padiri Jean François UWIMANA umwe mubihay’Imana uririmba injyana ya Hip hop akaba abariza muri Diyoseze ya Nyundo yakoze ibidasanzwe maze yemeza imbaga y’abantu batandukanye bari bitariye igitaramo cy’amahoro cyabereye i Goma.

Padiri Jean François UWIMANA waserukanye umucyo muri iki gitaramo cyigishaga amahoro yari kumwe na delegasiyo y’abandi banyarwanda bagera ku 150.

Iki gitaramo cyari cyahurije hamwe abo muri Congo bagera ku bihumbi 20 000, abarundi bagera kuri 40 bari baje bahagarariye igihugu cyabo, abagande n’abandi, hatangiwe ubutumwa bwimakaza ubumwe n’amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

KANDA HANO UREBE UKO BYARI BYIFASHE

Padiri Jean François UWIMANA mukiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ibyamamare.com yadutangarije ko bamwakiranye urugwiro kandi bakaba bishimiye ibihangano bye nkuko babimugaragarije, yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe harimo nka Louer (praise the lord), Mwami ubasumba, Maria y’igiswahiri ashaka gukora amashusho mu minsi yavuba.

Abasore n’inkumi biganjemo urubyiruko bari benshi cyane
Padiri Uwimana yabaririmbiye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(8)