Mu Ukuboza 2018 nibwo Nambajimana Donatien yasezeye ku mirimo y’Ubupadiri yakoreraga muri Diyoseze ya Cyangugu, ubu akaba yakoze ubukwe n’umukunzi we witwa Souvenir Alphonsine.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Donatien na Alphonsine basezeraniye imbere y’Imana kubana akaramata mu itorero Angilikani paruwasi ya Remera, akaba ari naho yakomereje nk’umukiristu usanzwe nyuma yo gusezera ubupadiri.

Gusezerana imbere y’Imana byabanjirijwe n’umuhango wo gusaba no gukwa wabaye kuwa Gatanu tarikiya 14 Kamena 2019.

Nambajimana yari amaze imyaka isaga itanu ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti, asezera mu bupadiri ntiyigeze yerura ngo atangaza impamvu yo guserakwe.

Mu mezi abiri ashize nibwo hatangiye kuvugwa inkuru z’uko yaba yaravuye mu bihaye Imana kugirango arongore uwo yari yarihebeye gusa ntiyigeze yifuza kugira icyo abivugaho.

Pasiteri Antoine Rurtayisire niwe wasezeranyije aba bombi.

Nambajimana yasezeye mu Bubupadiri abumazemo imyaka itanu.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)