"Kugira ngo Gospel yo mu Rwanda igere kure ifate izina tubone abahanzi Nyarwanda batumirwa mu bitaramo bikomeye hanze y’Urwanda birasaba gukora cyane kandi n’abakora Secural Music niko bigomba kumera" Papa Emile

Ayo n’amagambo yatangajwe na Nzeyimana Emile uzwi nka Papa Emile mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ndetse no gutunganya indirimbo akorera mu gihugu cya Kenya aho amaze igihe kitari gito n’ubwo anyuzamo akagaruka mu Rwanda.

Papa Emile uyu yamamaye mu ndirimbo ze zakunzwe zikubiye kuri albumu 6 amaze gushyira hanze arizo Mbayeho, Muvuzuka, Izabikora, Ubuzima bwiza, Hakuna akujae, na What a Chock.


Papa Emile Umuhanzi akaba n’Umu Producer ukorera muri Kenya

Mu kiganiro na Ibyamamare.com ku bijyanye no kuba Gospel Nyarwanda tutabona abahanzi Nyarwanda batumirwa kujya kuririmba hanze mu gihe tubona abanyamahanga baturuka hanze baza mu Rwanda bagahabwa n’amafaranga atubutse Papa Emile har’uko abibona.

"Kwigereranya n’Abagande, Abanya Tanzaniya nabanya Kenya si bibi ariko iyo umuntu yagutanze mu kintu uramwubaha, dufite umuvuduko baramutse bagize ikosa bakora ryo guhagarara twabacaho ariko natwe dukeneye gushyiramo imbaraga nyinshi" Papa Emile

Papa Emile kandi yizera ko har’igihe kizagera Abahanzi b’Abanya Rwanda bakajya batumirwa mu mahanga bagakuramo n’amafaranga kuko nayo akenewe kandi Abanyamahanga baje mu Rwanda nabo bayahabwa.

Ku bijyanye n’ibikorwa bya muzika Papa Emile avuga ko ahagaze neza cyane.

"Production (Gutunganya muzika) urabona nibyo bintunze, niho nkura umugati kandi n’umuziki ndawukora mfite Worship Team nyobora mu Rwanda no muri Kenya" Papa Emile

Papa Emile atunganya n’amashusho y’indirimbo

Papa Emile ku bijyanye no gukora muzika avuga ko ayikora mu buryo bwihariye kuko akora indirimbo kuko abafite ubutumwa ashaka gutanga yihereyeho, abwira n’abandi bameze nkawe ku buryo bitanga ubutumwa bufite umumaro.

Ashingiye ku nkuru ya Mariya na Marita Papa Emile yashyize hanze indirimbo igaruka ku kwegerana n’Imana yise "Ku birenge bye" ikubiyemo ubutumwa nyamukuru bugira buti.

"Abantu bakunda gyshyira imbaraga mu gushaka gukorera Imana ama serivisi atandukanye, nashakaga kubibutsa ko har’igihe Imana ishaka ko uyegera ikakuganiriza ibyo urimo ukaba ubihagaritse ukaba waza ukaganira mu gukuza ubushuti" Papa Emile

Iyi ndirimbo "Ku birenge bye" niyo yabimburiye izindi 10 zizagaragara kuri albumu ye ya karindwi yatangiye gutunganya buhoro buhoro.


Papa Emile muri Studio itunganya indirimbo

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)