Nshimiyimana Anastase uzwi nka PC-G Nyawe n’umuhanzi wavukiye mu karere ka Rutsiro atangirira umuziki mu karere ka Rubavu mu mwaka wa 2018 akaba amaze gushyira hanze indirimbo 5.

Indirimbo zirimo Akabaruwa, ubuzima, Ubwinshi, Niwowe ndetse na winjyakure nizo amaze gushyira ahagaragara gusa uyu muhanzi ku giti cye avuga ko iyitwa "Akabaruwa" ariyo ndirimbo yamuteye umurindi wo kudacika intege mu ruhando rwa Muzika Nyarwanda.

PC-G Nyawe ufatanya umuziki n’ukundi gushabika ubuzima mu karere ka Rubavu asanga muzika yi Rubavu imaze gutera imbere ku buryo bitagoranye cyane kuhakorera ugereranyije no mu tundi turere two hanze y’umujyi wa Kigali.


Isaha n’isaha yumva ko akagozi kazacika akaba ikimenya bose

Nk’umuhanzi ushaka gutera imbere avuga ko n’ubwo har’imbogamizi ahura nazo ariko yizeye ko iherezo umuziki we uzasakara hirya no hino.

"Inzitizi z’ubushobozi ziza kw’isonga kuko umuziki usaba ubushobozi kandi si mfite umuntu umfasha gusa ndirya nkimara kandi nizera ko umuziki wange uzagera ku gasongero, n’ugukora cyane umuziki uzasakara ndabyizeye" PC-G Nyawe.

Nk’umuhanzi ucyizamuka wifuza kugera ku rwego rushimishije aganira na Ibyamamare.com yasoje asaba abakunzi ba Muzika Nyarwanda gufasha no gushyigikira Abahanzi bacyizamuka bakajya banabagira inama kuko hari byinshi baba bacyeneye kwiga no kumenya.


PC-G Nyawe yizera ko har’umunsi azashashagirana

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)