Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, uri mu ruzinduko i Paris mu Bufaransa, yashyikirijwe impano yagenewe na Paul Pogba ukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa na Manchester United yo mu Bwongereza.

Perezida Kagame yashyikirijwe iyi mpano ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abagize Umuryango w’abayobozi b’ibigo bikomeye bakiri bato uzwi nka ’Young Presidents Organisation (YPO)’ kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019.

Uwari uyoboye gahunda yagize ati “Ni iby’agaciro kubana na we uyu munsi. Ndashaka kuguha impano yihariye, yatanzwe n’umuntu witwa Paul. Abakinnyi batanga imyenda basinyeho kugira ngo baremere ubuzima abana bari mu bitaro batishoboye.’’

Umukuru w’Igihugu yahise atuma abagize uwo muryango kuzashimiririra Pogba.

Abakinnyi bakomeye ku Isi batanga imyenda yabo, ikagurishwa n’uyu muryango wa
YPO mu gukusanya inkunga yo gufasha abana barwariye mu bitaro, n’abari mu kaga.

Paul Pogba w’imyaka 26 y’amavuko niwe mu kinnyi ufite agahigo ko kuba yaraguzwe amafaranga menshi ubwo yavaga muri Juventus de Turin yerekeza muri Manchester United mu mwaka wa 2016.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)