Mu gitondo cyo kuri icyi cyumweru tariki ya 10 gashyatare 2019,nibwo indege y’ingendo zo mu kirere "Ethiopians Airlines" yakoze impanuka ikomeye yanahitanye abantu bose bagera kuri 157 bari bayirimo ubwo yavaga mu murwa mukuru wa EthiopiaAddis Ababa Yerekeza i Nairobi muri Kenya.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter Umukuru w’igihugu cy’uRwanda Paul Kagame yagize ati “Twifatanyije n’imiryango n’inshuti baburiye ababo mu mpanuka y’indege ya Ethiopian Airlines yavaga i Addis Ababa igana i Nairobi, Twifatanyije na Minisitiri w’Intebe, Abiy n’abaturage ba Ethiopie.”


Mw’Itangazo yashyize ahagaragara iyi mpanuka ikimara kuba, Ethiopian Airlines yavuze ko yabaye ku rugendo ET 302/10 March, indege igeze mu gace ka Bishoftu (Debre Zeit Rikomeza rigira riti “Indege ya B-737-800MAX ifite ikirango ET- AVJ yahagurutse 08:38 mu gitondo i Addis Ababa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bole, ibura mu ikoranabuhanga 08:44.” Icyo gihe hari hataramenyekana umubare w’abapfuye cyangwa barokotse, Itangazo ryakurikiyeho ryahamije "Umuyobozi Mukuru wa Ethiopian Airlines uri aho impanuka yabereye, ababajwe no gutangaza ko nta n’umwe warokotse." Iyo ndege yari irimo abagenzi 149 n’abakozi bayo 8, baturuka mu bihugu bitandukanye.


Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi Mukuru w’Iki kigo, Tewolde Gebremariam, yatangaje ko iyo ndege yari irimo Abanya-Kenya 32, Abanya-Canada 18, Abanye-Ethiopia 9, Abataliyani 8, Abashinwa 8, Abanyamerika 8, Abongereza 7, Abafaransa 7, Abanyamisiri 6, Abaholandi 5, abakozi 4 b’Umuryango w’Abibumbye n’Abahinde 4.
Harimo kandi Abanya-Slovakia 4, Abanya-Autriche 3, Abanya-Suède 3, Abarusiya 3, Abanya-Maroc 3, Abanye-Espagne 2, Abanya-Pologne 2, Abanya-Israel 2, Umubiligi 1, Umunya-Indonesia 1, Umunya-Uganda 1, Umunya-Yemen 1, Umunya-Sudan 1, Umunya-Serbie 1, Umunya-Togo 1, Umunya-Mozambique 1, Umunyarwanda 1, Umunya-Somalia 1, Umunya- Norvège 1, Umunya-Djibouti 1, Umunya-Ireland 1.

Iyi ndege kandi yari irimo umunyarwanda 1 witwa Jackson Musoni, wakoraga mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, UNHCR, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, mu izina rya Guverinoma n’abaturage ba Ethiopie, yihanganishije "imiryango y’ababuze ababo n’abo bakundaga baguye mu ndege ya Ethiopian Airlines Boeing 737 yagombaga kujya i Nairobi muri iki gitondo, Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, na we yavuze ko yababajwe n’impanuka y’indege itwara abagenzi ya Ethiopian Airlines, yabaye nyuma y’iminota itandatu gusa ihagurutse igana muri Kenya. Ati "Nifatanyije n’imiryango n’inshuti z’abari bayirimo. "Izi ndege zo mu bwoko bwa Boeing 737 Max-8 ni nshya kuko zagiye ku isoko mu 2016, zitangira gukoreshwa mu ngendo za Ethiopian Airlines muri Nyakanga umwaka ushize.


Impanuka ’Iyi ikomeye yaherukaga gushegesha iki kigo cy’indege yabaye mu gushyingo 1996 ubwo moteri imwe yahagararaga indege irimo kugerageza kugwa, bituma ikora impanuka yahitanye abagenzi 123 mu 175 bari bayirimo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)