Junior Multisystem umwe mu ba Producer bakomeye hano mu Rwanda wakoze indirimbo zinyuranye zamamaye hano mu Rwanda, mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 30 Werurwe 2019 yakoze impanuka ikomeye kuri ubu akaba ari gukurikiranwa n’abaganga mu bitaro bya CHUK mu mujyi wa Kigali.

Iyi mpanuka yabereye i Remera nkuko byatangajwe n’umwe mu bari ahabereye iyi mpanuka wanajyanye Junior Multisystem kwa muganga ngo imodoka ya gisirikare yagonze imodoka, izo yagonze zigonga abanyamaguru barimo Junior Multisystem, icyakora iyi modoka ya gisirikare yagonze iyagonze Junior wigenderaga namaguru yo yahise igenda gusa iyamugonze nyiri izina yo ntabwo yigeze itoroka.

Muyoboke Alex wari ahabereye impanuka wanafashije mu kujyana uyu mugabo kwa muganga yabwiye ikinyamakuru Inyarwanda.com dukesha iyi nkuru ko Junior yagize ikibazo mu mugongo, mu mutwe ariko avunika cyane ukuboko. Uyu mugabo igufwa ry’ukuboko kwe ryacitse ku buryo byashobokaga ko baguca icyakora ababyeyi be babanza kubyanga.

Nyuma yo gutakamba abaganga bemeye gufasha Junior Multisystem ntibaca ukuboko kwe, icyakora nyuma yo gukurikiranwa nabaganga amakuru aturuka mu bitaro bya CHUK arahamya ko uyu mugabo abaganga bafashe icyemezo cyo kumuca ukuboko cyane ko basanze ukuboko kwe kwarangiritse.

Junior Multisystem nyuma yo kujya mu bitaro agatangira kwitabwaho nabaganga bari bamubaze ukuboko kwe kwibumoso kwagize ikibazo icyakora uko iminsi yicuma abaganga bamaze gufata icyemezo cyo guca akaboko ke cyane ko kangiritse kandi basanga batabikoze kakwangiza nibindi bice byumubiri we.

Umwe mu bari kuba hafi Junior Multisystem muri ibi bihe yahamije aya makuru akaba yagize ati "Abaganga bamaze gufata icyemezo cyo guca akaboko kuko karangiritse bikomeye batagaciye kakwangiza ibindi bice byumubiri we."

Biravugwa ko uyu mugabo isaha ku yindi bamuca akaboko cyane ko iki cyemezo gisa nicyamaze gufatwa nabaganga bakurikiranye uyu murwayi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)