Yvonne Mugemana Uzwi nka Queen ni umuhanzikazi nyarwanda umaze igihe kitari gito muri muzika nyarwanda ndetse ubu akaba ari umwe mu bakobwa bahagaze neza muri uyu muziki nyuma yaho abandi nka Knowless,Young Grace Ciney n’abandi batacyumvikana cyane nkuko byahoze.

Queen Cha yatangarije Radio Rwanda mu kiganiro "Samedi Detante"gihita buri wa gatandatu ko yifuza ko hakinjira andi maraso mashya mu muziki nyarwanda aha yavugaga abahanzi b’Igitsinagore,ni nyuma yuko yari abajijwe ibibazo ku muziki we kuva mu ntangiriro zawo kugeza aho ageze ubu amaze akemeza ko byari bigoye cyane ku gihe cye cyane ko no kubyumvisha ababyeyi cyabaga ari ikibazo cyitoroshye,gusa nk’umukobwa wari wifitemo ubushake n’ubushobozi yaratinyutse maze yinjira mu kibuga ndetse cyikaza nyuma kumuhira.

Queen.Cha yabajijwe ku cyijyanye n’abahanzi b’abakobwa muri muzika nyarwanda maze yemeza ko uwitwa MARINA babana muri "The Mane" ndetse na ALAIN SANO ari bamwe mu bahanzikazi yemera ko bakoze cyane umwaka ushize bakigaragaza,Yakomeje avuga ko umubare w’abahanzi b’abakobwa ukiri muto muri muzika nyarwanda kuko ngo basa n’abitinya bakumva ko ntacyo bageraho nyamara ahari ubushake byose bishoboka.

Uyu muhanzikazi ubarizwa mw’ihuriroLEBEL rya "The Mane"riyobowe na Bad Rama yasabye abakobwa bose biyiziho impano y’ubuhanzi ko bakwiye gutinyuka bakumva ko bashoboye bakaza mu ruhando bagafatanya n’abandi kugirango urwego rwa muzika ku gitsinagore narwo ruzamuke nkurw’Abahungu hano mu Rwanda.


Queen.Cha yarangije ashimira Ababyeyi be babanje kugorwa no kwakira ko umwana wabo agiye kwinjira mu muziki akiri mw’ishuri nyamara ubu bakaba ari bamwe mu baterankunga be bamufasha umunsi ku wundi muri career ye,Queen Cha uri gukora cyane nyuma yaho irushanwa rya Primus Guma Guma rirangiriye ubu afite indirimbo nshya yise "Bimparire",indirimbo iboneka ku mbugankoranyambaga zo mu Rwanda.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)