Nyuma y’igihe kinini ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports iherutse kwegukana shampiyona y’umupira w’amaguru hano mu Rwanda butagira aho bukorera mu buryo bwihariye, bubakiwe ibiro n’amacumbi bazajya bakoreramo umwiherero.

Skol isanzwe ari umuterankunga w’Imena wa Rayon Sports niyo yabubakiye ayo macumbi n’ibiro mu Nzove hafi y’icyicaro cy’ururuganda ndetse n’ikibuga ikoreraho imyitozo.

Aya macumbi Rayon Sports yubakiwe anafite restaurant n’ivuriro rito rizajya ribafasha bibaye ngombwa, ari ku rwego mpuzamahanga nk’uko byemejwe n’itsinda ry’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF, baje kuhasura muri gahunda igamije gufasha amakipe kubaho kinyamwuga.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo biteganyijwe ko Rayon Sports izashyikirizwa ibi bikorwa ku mugaragaro mu gikorwa cyahujwe no guhemba umukinnyi witwaye neza muri iyi kipe mu kwezi kwa Gatanu.

Kuva muri 2014 nibwo Skol yatangiye gutera inkunga Rayon Sports, amacumbi n’ibiro bije bikurikira ibindi bitandukanye uru ruganda rwahaye iyi kipe biyifasha kurushaho gutera imbere no ku rwego mpuzamahanga.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)