Barafinda Sekikubo Fred, umugabo wamamaye cyane hano mu Rwanda ubwo yashakaga kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu ariko ntibimukundire kuko atari yujuje ibyasabwaga na Komisiyo y’amatora, kuri ubu uyu mugabo arahamya ko agiye gushyira hanze indirimbo 400 na filime 400 azafatanya n’umugore we.

Barafinda n’umugore we bafitanye abana 10

Izi ndirimbo na filime Barafinda ateganya gushyira hanze ahamya ko zose zarangije gukorwa ndetse ngo hari n’imwe yagiye kumugaragaro yise "Democracy".

Mu ndirimbo 400 na Filime 400 avugako agiye kumurika zose ngo zizayoborwa n’umugore we afatanyije n’abasore n’inkumi avuga ko basanzwe bamushyigikiye.

Ikiganiro cyose Barafinda yagiranye n’Ibyamamare.com Kanda hano ugikurikire wumve byinshi yatuganirije.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)