Ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu taliki ya 29.08.2019 mu karere ka Rubavu hazabera ibitaramo bitandukanye birangajwe imbere na Iwacu Muzika Festival aho Abahanzi barimo Makanyaga, Riderman, Amalon, The Same, Nsengiyumva(Gisupusupu) n’abandi batandukanye bazazasusurutsa imbaga y’Abanya Rubavu n’abaturanyi b’Aba Congomani.

Nyuma ya Iwacu Muzika Festival izabera ku kibuga cya Nengo nk’uko bigaragara ku rupapuro rwamamaza iki Gitaramo ibirori bizakomereza ahitwa muri Gibson Pub mu mujyi wa Gisenyi rwagati ahazwi nko Kwa Mbera aho itsinda rya The Same rizakomereza ibyishimo bya Muzika n’abanyabirori batandukanye.

Iki Gitaramo cyiswe Summer Night The After Party kizatangira isaa mbiri z’ijoro(20h00) itsinda rya The Same nibo bahanzi bazaba babucyereye nyuma yo kuva muri Iwacu Muzika bakazafatanya naba Djs bazavangavanga imiziki barimo Dj Jackson ndetse na Dj Young.

Umushyushyarugamba Mc Buryohe(Washizo) niwe uzayobora iki Gitaramo aho kwinjira bizaba ar’ukugura icyo kunywa maze ugakaraga umubyimba bukarinda bucya.

Twabibutsa ko itsinda rya The Same rimaze iminsi rishyize hanze amashusho y’indirimbo Dede yatunganyijwe na Ubber Entertainment ikaba iri kugenda yigarurira imitima y’abatari bacye haba mu Rwanda no mu mujyi wa Goma muri Congo.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)