The Same n’itsinda rikora muzika ribarizwa mu mujyi wa Gisenyi mu karere ka Rubavu byagorana kumva umuntu ukurikirana Muzika mu Rwanda wasanga atazi aba bahanzi kuko bari mu bamaze iminsi kandi bafite ibikorwa bifatika.

Iri tsinda rigizwe n’abasore 2 Jay Luvy na Jay Farry bafite indirimbo nyinshi zitandukanye zakunzwe mu Rwanda n’izikunzwe ubu zirimo inshya yitwa Dede baherutse gushyira hanze amashusho berekanye igikundiro ubwo baheruka muri Salax Awards ya 7.

N’ubwo benshi bagifata Abahanzi bakorera umuziki mu ntara nk’abadashoboye The Same bo siko babibona.

"Kuba abahanzi bakorera muzika mu ntara ntacyo bidutwaye kuko duhora duterwa ishema nokuba ariho dukorera muzika yacu twanze ko umuhanzi wese yumva ko azazamuka aruko yagiye gutura mu mujyi wa Kigali "

Nk’abahanzi babimazemo iminsi kandi bamaze kugira ubunararobony bemeza ko bakora Muzika igera ku banyarwanda bose n’abo hanze ko nta mupaka uba mubo baririmbira.

Twebwe dukora muzika y’Abanyarwanda bose nundi wese wakunda ibikorwa byacu, dufatwa nka group nziza kandi ikora cyane
Twebwe turakora ubundi umuziki nta mupaka tuzi ko benshi badukunda kandi badukurikira ari nabyo bidutera ingabo mu bitugu tugakorana imbaraga" The Same

Mu kiganiro na Ibyamamare.com The Same yatangaje ko nyuma y’indirimbo bise Dede bagiye gushyira hanze audio nshya aho kuwa 29.06.2019 bazaririmba mu gitaramo cya Iwacu Muzika Fest mu Karere ka Rubavu kuri Stade ya Nengo ndetse bakaba bakomeje n’ibikorwa byo kumenyekanisha ibihangano byabo binyuze mw’itangazamakuru.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)