Sages’B n’umuhanzi Nyarwanda wamwnyekanye cyane mu mujyi wa Goma-DRC akora injyana ya Rap na Afro urugendo rwa muzika yarutangiriye mw’itsinda ryitwaga "Untouchable" mu mwaka wa 2010 muri 2013 atangira gukora muzika ku giti cye akorana n’abahanzi bazwi muri Congo naba Producers baho bakomeye akora ibitaramo byinshi muri Goma.

Mu mwaka wa 2015 Sages’B war’umaze kubona izina muri Congo yahisemo guhindura ibintu nibwo yiriye akimara akora amashusho y’indirimbo "This for em" yayobowe na BNice Balezi ukomeye muri Goma nyuma atangira urugendo rwo kuryoherwa n’umuziki atumirwa mu bitaramo.

Sage’S wiyemera nk’umwe mu bahanzi bakora Videwo zicyeye nta muterankunga yaje kwitwa "Umwihambirizi" biturutse kuguhatana ibintu nawe yemeza ko amaherezo inzozi ze zizaba impamo kuko har’aho yifuza kugera.

Har’intego uyu muhanzi akoreraho

" Mu ntego za mbere nihaye muri iyi industry ya music n’ugukora ibintu byiza kurusha ibyo nakoze ejo, kuko ikintu nizera n’uko iyo ukoze akazi keza, Audio nziza vidéo nziza, bigera kure cyane kurusha uko wowe wabikoze ubikeka.
So buri uko bwije n’uko bukeye mba nziko igihe cyegereje, niyo mpamvu nta na rimwe ncika intege, mba nziko muri iyisi kugirango ugere kukintu runaka bigusaba gukora cyane no gutegereza. "

Nk’umuhanzi ufite aho yifuza kugera har’inzozi ahoza ku mutima.
"
Inzozi zanjye muri iyi industry n’uko nakora ibintu abandi bahanzi nyarwanda batarakora, numva byibuze umunsi umwe nazafata ibendera ry’igihugu muri muzika kurwego mpuzamahanga, sinjya nifuza kuzaba umu star wo mu Rwanda gusa, wa East Africa gusa oya, mba numva nshaka kuzageza urwanda kurwego mpuzamahanga, Imana n’abantu nibamfasha baka byemera.
Kuko ubundi urufunguzo rwa buri kintu nabantu Baba ba rufite, ntabwo Jay-Z azaza ngo afate Music yacu ayigeze worldwide, oya ahubwo ni twebwe gusa, mu mbaraga zacu tuzahigeza. "

Mu kiganiro kirekire na Ibyamamare.com yasoje agira ati :

"So njye nubwo rwose ngenda nsunika nziko nzagera yo igihe nikigera, kandi nkanashimira aba fans banjye n’abantu banjye kuba bakomeje kugenda inyuma kandi babona urugendo rutoroshye.
Ubu mfite indirimbo nyinshi mu bubiko, ndino kureba ukuntu nakora videos nziza, nkashimisha Abareba ibihangano byanjye. Nk’uko nabivuze ruguru ntitugomba kujya dukora dupha gukora ahubwo tugomba kujya dukora dukoze."

(Abagalatiya :6:9) Twe gucogorera gukora neza, kuko igihe nigisohora tuzasarura nitutagwa isari

I want you to know by Sage’s B

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)