Ku nshuro yaryo ya kabiri, Iserukiramuco ry’urwenya ryiswe "Sekafestival" rinamaze kugaragaza ko rikunzwe n’Imbaga nini y’Abanyarwanda kubera uburyohe rigira bitewe n’ubuhanga bw’Abanyarwenya baryitabira rirasozwa kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Werurwe 2019.

"Sekafest" ni iserukiramuco mu rwenya rihuza abanyarwenya batandukanye bakomeye hano mu Rwanda ndetse no muri Africa y’ibiyagabigari ,Yatangijwe umwaka ushize 2018, itangijwe na Nkusi Arthur(Rutura) umunyarwenya ukomeye hano mu Rwanda ubwo yatangirizwaga mu modoka zisanzwe zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali(KBS) ndetse ikitabirwa n’ibyamamare muri Comedy bitandukanye.

Igitaramo cyabimburiye ibindi muri "Sekafest 2019" cyakozwe na "Micheal"

Uyu mwaka 2019 "Sekafest" yagarukanye imbaraga zidasanzwe aho yaje igizwe n’ibitaramo bigera kuri 4 byagiye biba Ku matariki atandukanye, igitaramo cya mbere cyabaye tariki ya 24 kiswe "Did you just say Sex" cyakozwe n’umunyarwenya "Micheal Sengazi" ndetse kiza gukurikirwa n’ikindi cyabaye Kuri uyu wa gatanu tariki ya 29 werurwe 2019 cyiswe "Seka Rising Star" cyigamije kuzamura impano nshya mu gutera urwenya cyabereye mu modoka zikora ingendo mu mujyi wa Kigali aho kwinjira byari ubuntu, Iki gitaramo kandi cyari kitabiriwe n’ibyamamare mu gutera urwenya birimo "Basket Mouth umunya nigeriya ukomeye mu mwuga wo gusetsa,Eric Omondi uturuka muri Kenya,Salvador,Teacher Mpamire na Alex MuhangiComedy Store bose baturuka muri Uganda.

Byari ibyishimo bidasanzwe ku munsi wejo mu modoka zitwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Icyamamare "Basket Mouth" azaba ataramira abantu Ku munsi wejo nkuko yabikoze ku wa gatanu.
Eric Omondi wamamaye cyane mu mwuga wo gusetsa nawe azaba ahari muri iki gitaramo gikomeye.

nyuma y’ibi bitaramo byose byatambutse hategerejwe igitaramo rurangiza gisoza iri serukiramuco kigomba kuba kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 ndetse na 31 kuko kiri mu minsi ibiri, iki gitaramo kiraba kidasanzwe kuko kiri buhuriremo ibyamamare bikomeye muri Comedy ndetse n’Abahanzi bakomeye batandukanye, Kuri uyu munsi tariki ya 30 werurwe 2019 iki gitaramo kiswe "Comedy Store" kiraba kirimo ibyamamare muri comedy birimo "Eddie Butita, Chiko, Madrat, Jaja Bruce ndetse na Akite, Si abanyarwenya kandi gusa bari bususurutse abantu kuko n’abahanzi bakomeye baza kuba bashimisha abantu kuri uyu munsi aba bahanzi barimo Icyamamare "Wiseal" (Good life) waturutse muri Uganda "Charly na Nina" ndetse na "Sintex" bo mu Rwanda kikaza kuyoborwa na Alex Muhangi kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 5000frw ahasanzwe ndetse n’ibihumbi 10000frw muri VIP.

Bamwe mu bahanzi bakomeye bazitabira igitaramo gisoza "Sekafest 2019" ku munsi wejo.
Alex Muhangi ukunzwe cyane mu bugande ni umwe mu bazasusurutsa abantu.
Teacher Mpamire ukunzwe cyane muri Uganda yiteguye gushimisha abanyarwanda ku munsi wejo.

Ku munsi ukurikiyeho wo kucyumweru nibwo hazaba igitaramo rurangiza kizabera muri Expo GroundGikondo) Aho abazitabira bazasetswa n’abanyarwenya batandukanye kandi bakomeye muri africa barimo Bariya bose twavuze haruguru bataramiye abantu ku munsi wejo wogeyeho abanyarwenya bakizamuka hano mu Rwanda Seka Rising Stars, Kwinjira muri iki gitaramo bizaba bihagaze gutya ibihumbi 10000frw mu myanya isanzwe n’Ibihumbi 20000frw mu myanya y’Icyubahiro(VIP) imiryago ikazaba ifunguye guhera saa kumi 4:00Pm, Iki gitaramo kikazayoborwa na Nkusi Arthur.

Umunyarwenya Arthur Nkusi unahagarariye "Arthur Nation" yiteguye gushimisha abakunzi be ku munsi Wejo.

Nkusi Arthur uhagarariye Arthur Nation inasanzwe itegura Sekafest yemeza ko atifuza kwiteza imbere ku giti cye gusa, ahubwo yifuza kubaka uruganda rukomeye rw’abanyarwenya yaba mu Rwanda ndetse no muri Afurika, Anashimiye kandi cyane itangazamakuru rimuba inyuma muri uru rugendo rwo gutegura ibikorwa bitandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)