Intore Tuyisenge na Senderi International Hit, ni abahanzi bamaze kumenyerwa cyane mu Rwanda mu ndirimbo zishishikariza abaturage gahunda za leta.

Mu minsi ishize nibwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashimye indirimbo y’aba bahanzi yitwa “Ibidakwiriye Nzabivuga” ariko anabasaba kuyikosora, bagakuramo aho bari bamuririmbye bakaririmba u Rwanda n’ibyo abanyarwanda bigejejeho.

Kuri ubu aba batangaza ko bamaze gukora iyi ndirimbo ariko bahamya ko bitaboroheye kubona amikoro yo kuyisubiramo kuko ngo byabasabye kugurisha imwe mu mitungo yabo indi bakayigwatiriza. Intore Tuyisenge byamusabye kugwatiriza ikibanza na ho Senderi we agurisha inka yari afite.

Senderi Yagize ati “hashize iminsi tugenda dukora ibitaramo ese ya ndirimbo umukuru w’igihugu yababwiye mwarayihinduye ? Umuntu akarya indimi kuko twahise tuyihagarika.

Twagerageje kwishakamo ubushobozi, tububuze nganira na Tuyisenge nti nta gucika intege, niba umukuru w’igihugu yaradusabye ibintu tugombe tubikore,… ndamubwira nti ndabizi ko ufite ikibanza i Gahanga genda ukigwatirize, aragenda umuntu amuha udufaranga duke, nanjye hari inka nari mfite njyewe narayigurishije tubona amafaranga yo kwishyura indirimbo.”

Iyi ndirimbo basubiyemo yakorewe muri Monster Record mu gihe iya mbere yari yarakozwe na Pastor P. Bayisohoye mu buryo bw’amajwi (audio) ngo amashusho arahenze bazabanza bongere bashake ubundi bushobozi.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)