Mbabazi Shadia ubusanzwe wamamaye nka “Shaddy Boo” afatanyije n’abahanga mu kuvanga imiziki, Dj Miller na Dj Toxyk kuri uyu wa Gatandatu bazaba barimo kwogereza abantu imodoka. Amafaranga azava muri iki gikorwa bazayaha D’Amour wamamaye muri filime Nyarwanda ariko kuri ubu urembejwe n’impyiko.

D’amour Selemani wamenyekanye cyane nka ‘Papa Shaffy’ muri Sinema amaze igihe arwaye impyiko ku rwego rukomeye. Yabonye umuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuza mu Buhinde.

Hari gukorwa ibikorwa byinshi binyuranye byo kumufasha ngo harebwe niba uyu mugabo yazabona Miliyoni 20 asabwa kugira ngo azajye kwivuza mu Buhinde.

Hagiye hakorwa ibitaramo by’ abahanzi byo kumufasha ariko bikavamo amafaranga adahagije.

Bagenzi be bakora umwuga umwe wa Cinema bashyizeho uburyo bwo kumufasha kuri buri mu Nyarwanda bwo kumuha amafaranga byibuze guhera ku giceri cy’ijana binyuze kuri Code ya 18281200400#.

Shaddy Boo uri mu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda afatanyije na Dj Miller ndetse na Dj Toxyk bateguye igikorwa cyo kumufasha binyuze mu koza imodoka.

Ni igikorwa kiswe ‘Save D’ Amour Car Wash’ kizaba kuwa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 kuri Car Wash ku Kinamba, guhera saa yine za mu gitondo kugeza saa kumi n’ ebyiri z’ umugoroba. Buri umwe muri ibi byamamare azajya yoza imodoka imwe kuri 5000 Rwf.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)