Mbabazi Shadia wamamaye nka ‘Shaddy Boo’ akaba ari umugore w’abana babiri wabaye kimenyabose kubera imbuga nkoranyambaga. Aherutse gushyira hanze amafoto ari kuvugisha benshi yambaye ikariso n’isutiye [bikini], ashimangira ko abantu benshi bakunda kumureba yambaye gutyo kurusha iyo yikwije.

Kuwa Kane tariki ya 10 Mutarama 2018 nibwo Shaddy Boo yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amafoto yambaye bikini, agamije kwereka ikimero cye abamukurikira kuri uru rubuga barenga ibihumbi 430.

Aya mafoto akomeje kuvugisha benshi ndetse harimo n’iyarebwe n’abarenga ibihumbi bitandatu ku rubugurwa snapchat. Uretse kurebwa iyi foto kandi yanabitswe n’abantu batandukanye mu matelefone yabo inshuro zirenga 167 (screenshoots).

Ibi nibyo Shaddy Boo yashingiyeyo yemeza ko abamukurikira bakunda kumureba yambaye utwenda two kogana, mu butumwa yanditse kuri snapchat yagize ati “Screenshoots 167 zose ku ifoto yanjye ya bikini none muri hano munenga, munshinja ko ntiyubaha. Mwagakwiye gushyira mukemera ko ibi ari byo mukunda kuko iyo nshyiraho ifoto niyambariye ‘hijab’ yanjye nta n’umwe muri mwe wari gukora ibi. Abantu barasetsa rimwe na rimwe.”

Muri aya mafoto kandi harimo n’indi imugaragaza yambaye bikini hamwe n’inshuti ye yakadasohoka yitwa Joxy Parker, umwana we ari kumwitegereza ku kibuno.

Nubwo bikini y’itirirwa imyenda yo kwogana, bamwe mu bakobwa barayitwaza kugirango berekane ikimero cyabo ndetse banarusheho gukurura imitima y’abagabo batari bake.

Iyo witegereje neza aya mafoto ya Shaddy Boo ubona ko bahagaze muri pisine ahagana ku ruhande ahogera abana bato andi ahagaze ku ruhande ntabwo ari mu mazi, bigaragaza ko uyu mugore yambaye gutya agamije kwifotoza gusa kugirango arusheho gukurura benshi ndetse anagarukweho cyane dore ko uwitwa Mwiseneza Josiane amaze iminsi yihariye itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga.


Shaddy Boo n’inshuti ye y’akadasohoka Joxy Parker.


Umwana wa Shaddy Boo yitegereza ikibuno cya nyina.

Ubutumwa Shaddy Boo yanyujije kuri Snap chat.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)