Shaddy Boo yavuze ko yatunguwe no kumva abantu bamubwira ko afunzwe kandi adafunzwe ,yaboneyeho kubwira abantu bakomeje kubimubaza ko ameze neza ndetse ko ababikoze ari abafite icyo bashaka kugeraho.

Mbabazi Chadia ni umwe mu banyarwandakazi bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera ibintu bitandukanye akunze gushyiraho.

Abinyujije kumbugankoranyambaga ze, ShaddyBoo yavuzeko adafunzwe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere nibwo hakwirakwijwe amakuru ko Shaddy Boo afungiwe hanze y’u Rwanda ashinjwa gufatanwa ibiyobyabwenge mu indege.

Aya makuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yageze no kuri nyir’ubwite. Abicishije kuri instagram ye yavuze ko biriya ari ibihuha byanditswe n’umuntu ufite icyo ashaka kugeraho cyangwa ushaka kongera umubare w’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Yagize ati” Mwaramutseho nshuti zanjye ndashaka kunyomoza ibi ‘Ndashaka kubamenyesha ko ntafunzwe nkuko byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga’ sinumva ukuntu umuntu abyuka agatangira guhimba ikinyoma kitabayeho kugirango abone umubare w’abarebwe ibintu bye […]abantu mwese mwamampagaye mubimbaze mwo guhangayika meze neza.”

Kuri uyu wa Kabiri Shaddy Bo nk’uko yari amaze iminsi abisabwa, maze ajya ku rukuta rwe rwa Instagram ‘live’, anyomoza ayo makuru yari amaze iminsi akwirakwizwa.

Ati “Ndi muri Kigali, cyangwa mbahe imyirondoro y’aho mperereye ? Njye navugaga ngo ahari kuvuga ayo makuru babitewe n’uko ntaheruka gushyira amafoto kuri Instagram. Ndi mu rugo iwanjye, ntabwo nzi na gereza ukuntu isa, kandi Imana izanayindinde, umuntu ukwifuriza gufungwa aba akwanga.”

Shaddy Boo yakomeje avuga byari bikabije, yemeza ko atazi ikintu yaba yarakoreye uwo muntu wakwizaga aya makuru ku buryo bigera aho kumwifuriza gufungwa.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)