Mbabazi Shadia ubusanzwe wamamaye nka “Shaddyboo” yiriwe mu gikorwa cy’urukundo cyo kwoza imodoka, amafaranga avamo akazafasha umukinnyi wa filime D’Amour Selemani urembejwe n’impyiko.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Werurwe 2019 nibwo Shaddyboo yakoze igikorwa cyo koza imodoka cyiswe ‘Save d’Amour’ cyari kigamije gushakisha inkunga yo kuvuza uyu mukinnyi wa filime wamamaye cyane hano mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye ahazwi nka Car Wash ku kinamba cya kabiri, cyari igikorwa ubona kirimo no kwidagadura aho bozaga imodoka bari kwibyinira.

Shaddyboo wari utegerejwe na benshi muri iki gikorwa, yatunguranye aza yitwaje icupa ry’inzoga yo mu bwoko bwa champagne yararimo kunywa. Yari yirekuye kuburyo uko yaje yambaye ari nako yahise ajya mu kinamba atangira kwoza imodoka ntabyo guhindura icyakora nyuma baje kumugoboka bamuha igisarubeti cyabugenewe.

D’amour Selemani wamenyekanye cyane nka ‘Papa Shaffy’ muri Sinema amaze igihe arwaye impyiko ku rwego rukomeye. Yabonye umuha impyiko ariko abura ubushobozi bwo kujya kwivuza mu Buhinde.

Hari gukorwa ibikorwa byinshi binyuranye byo kumufasha ngo harebwe niba uyu mugabo yazabona Miliyoni 20 asabwa kugira ngo azajye kwivuza mu Buhinde.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(3)