Nkezabera Christian n’umuhanzi akaba na Producer azwi nka Signal ni nyiri studio yitwa SMG Record ibarizwa mu mujyi wa Kigali i Nyamirambo inzu itunganya muzika ibarizwamo umuraperi Glory Majesty n’abandi batandukanye.

Nk’umuhanzi wabitangiye cyera Signal yemeza ko atazibagirwa imvune yahuraga nazo abitewe no gusiragizwa n’aba Producers ubwo yigaga mu mashuli yisumbuye yakora indirimbo ntayibonere ku gihe rimwe na rimwe akayishyura ntayihabwe izo mvune zose zamuteye gufungura Studio yibanda gufasha no kubaha Abahanzi bacyizamuka.

Nyuma yo kwisuganya uyu musore yahisemo gushora mu muziki mu mwaka wa 2018 ashinga Studio ya SMG Record kuva ubwo inzira yo gusiragizwa n’aba Producers arayisezerera aca umuvuno wo gufasha no guha serivisi nziza Abahanzi biganjemo Abafite impano bazitirwa n’ubushobozi.

Akigera mu ruhando rw’abashinze inzu zitunganya muzika yaje kumenya igituma studio nyinshi zishingwa ntizirambe.

"Ikibazo gituma inzu zitunganya umuziki ziza zigahita zizimira akenshi biterwa ninzira zinzitane ziri muri showbiz aho usanga abamaze kubaka izina batemera ko hari uwabinjiramo"

Nk’umunyamuziki uzi neza izo nzitane yahisemo gukorana bya hafi n’abahanzi bakizamuka bafite impano bakagera ku rundi rwego ariko nawe akunguka, impano zabo ntizipfukiranwe n’ubwo yemeza ko niyo inyungu zitaba izaka kanya yizera ko nta kabuza umusanzu atanga mu ruganda rwa Muzika Nyarwanda hari benshi uzagirira akamaro.

Signal utunganya muzika akananyuzamo akaririmba nkaho aheruka gukorana indirimbo na Khalfan bise "Overdose" ubu niwe Producer ubarizwa muri SMG Record aho ari mu biganiro na Producer Fazzo ngo yinjire muriyi nzu ndetse n’abandi bakaba bahabwa ikaze.

Mu kiganiro na Ibyamamare.com yasoje asaba itangazamakuru kuguma kubashyigikira anasaba abakunzi ba Muzika kubakurikira ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye anaha n’ikaze abahanzi batandukanye muri SMG Record aho yanavuze ko mu minsi ya vuba bari bushyire hanze Mixtape
"Gloriology" ya Glory Majesty

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)