Kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2019 nibwo uruganda rwa Skol rwakoze ibirori byo kwishimira igikombe cya shampiyona ikipe ya Rayon Sports babereye umuterankunga iherutse kwegukana ndetse banataha amacumbi mashya bubakiye abakinnyi b’iyi kipe.

Ibi birori byabereye mu Nzove ku kibuga Rayon Sports isanzwe ikoreraho imyitozo akaba ari naho hubatse aya macumbi.

Ubuyobozi bwa Skol buvuga ko ibi bikorwa remezo bubakiye Rayon Sports FC, biri mu mishinga y’igihe kirekire yo gufasha iyi kipe kubona ibikenerwa byose kandi bikaba hafi y’ikibuga cyabo.

Aya macumbi agizwe n’ibyumba bisaga umunani harimo icy’umutoza n’icyo azajya aganiriramo n’abakinnyi, mu byumba by’abakinnyi hagiye harimo ibitanda 4 bigiye bigerekeranyije. Hari kandi n’icyumba cyahariwe imyitozo ngororamubiri na restaurant izajya ibatekera.

Biteganyijwe ko aya macumbi azajya yifashishwa mu gihe abakinnyi bafite imyitozo inshuro ebyiri ku munsi cyangwa bitegura urugendo rwo kujya gukina ahantu kure.

Umuyobozi mukuru w’uruganda rwa Skol, Ivan Wulffaert mu ijambo rye yavuze ko bishimiye igikombe Rayon Sports yegukanye ndetse ko biteguye gukomeza kuyifasha, abasaba no kuzegukana igikombe cy’Amahoro.

Yagize ati “Twishimiye uruhare tugira mu iterambere rya Rayon Sports FC n’umupira w’amaguru muri rusange. Intsinzi bagize n’umusaruro wo gukora cyane, ubu shampiyona mwarayegukanye turashaka n’igikombe cy’Amahoro ndetse n’icya CAF Champions League”.

Muvunyi Paul, Perezida wa Rayon Sports yashimiye Ubuyobozi bwa Skol bwabaye hafi y’ikipe, abafana b’ikipe n’abakinnyi bitanze kugeza Rayon Sorts yegukanye
igikombe, avuga ko aya macumbi koko azabafasha.

Ati "Skol yarakoze kutuba hafi muri uyu mwaka, abafana namwe mwarakoze kujya za Kirehe, Rusizi, Rubavu n’ahandi kugeza shampiyona irangiye ndetse n’abakinnyi bitanze. Niba abakinnyi baratwaye shampiyona tutazi aho batashye, nibazajya baba hano murumva abo bantu bazajya bakora imyitozo kabiri ku munsi tunabakurikirana, bazaba bahagaze gute ? Turashaka igikombe cya CAF kandi tuzagitwara”.

Ivan Wulffaert uyobora Skol yashyikirije umuyobozi wa Rayon Sports urufunguzo mu rwego rwo kugaragza ko aya macumbi afunguwe ku mugarago mu gihe umuyobozi wa Rayon Sports, na we yamushyikirije igikombe cya shampiyona iyi kipe yegukanye, amushimira uruhare uru ruganda rwagize ngo ikipe icyegukane.

Abari bitabiriye uyu muhango mu Nzove, basusurukijwe n’umuhanzi Queen Cha, akaba umukobwa wa Mugemana Charles, umuganga wa Rayon Sports, waririmbye indirimbo zirimo Aba Rayon yahimbiye iyi kipe.

Ibi birori byari byahurijwe hamwe no guhemba umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports mu kwezi kwa Gatanu wabaye rutahizamu Jules Ulimwengu.


Umuyobozi wa Skol ashyikiriza Perezida wa Rayon Sports aya macumbi babubakiye.

Perezida wa Rayon Sports nawe yashyikirije umuyobozi wa Skol igikombe cya shampiyona baherutse gutwara.


Quen Cha asusurutsa abari bitabiriye ibi birori.


Jules Ulimwengu hagati niwe wabaye umukinnyi w’ukwezi kwa Gicurasi muri Rayon Sports.
REBA HANO VIDEO IGARAGAZA AYA MACUMBI

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)