Slaï uri mu bahanzi b’Abafaransa bakunzwe na benshi mu njyana ya zouk, yatumiwe i Kigali mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction kizabimburira ibindi muri uyu mwaka.

Slaï w’imyaka 45 y’amavuko, ubusanzwe yitwa Patrice Sylvestre yakunzwe na benshi mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Tout au fond des océans’, ‘Flamme’, ‘Ce soir’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi yatumiwe i Kigali na kompanyi ya RG Consult isanzwe itegura ibitaramo ngaruka kwezi bya Kigali Jazz Junction, icyo azaririmbamo giteganyijwe ku itariki ya 22 Gashyantare 2019 kikaba ari nacyo kizabimburira ibindi bitaramo bya Jazz Junction bizaba muri uyu mwaka wose.

Kugeza ubu hakaba hataratangazwa abandi bahanzi bo mu Rwanda bazafatanya na Slaï nk’uko bisanzwe muri ibi bitaramo biba buri wa Gatanu wanyuma w’ukwezi.

Mu mwaka ushize ibi bitaramo byagiye bitumirwamo abandi bahanzi b’ibyamamare nka M’bilia Bel, Oliver Mtukudzi, Waje, Bebe Cool, Ringo, Zahara n’abandi benshi, bagiye bafatanya n’abahanzi basanzwe bimbere mu gihugu.


Urupapuro rwamamaza igitaramo Slaï azaririmbamo i Kigali.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)