Slaï umunyamuziki ukomoka mu Bufuransa akaba n’umwe mu bakomeye mu njyana ya zouk kuri ubu ari kubarizwa i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction. Mu kiganiro n’abanyamakuru yasabye abazitabira iki gitaramo kuzaza birekuye ubundi bakazatara by’amateka.

Slaï wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka “Flamme”, “Ne Rentre Pas Chez Toi Ce Soir” n’izindi yageze mu mujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu nibwo yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hotel ari naho yaboneye gusaba abazitabira iki gitaramo kuzaza birekuye, biteguye kubyina, gukoma amashyi n’ibindi bizasiga igitaramo cy’amateka.

Uyu muhanzi w’imyaka 46 y’amavuko, yabwiye abanyamakuru ko yishimira iterambere u Rwanda rugezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yongera ho ko yanyuzwe cyane n’uburyo Abanyarwanda bamwakiriye ubwo yahazaga bwa mbere bikaba biri no mubyatumye yifuza kuzahagaruka.

Ati "Bakinsaba kuza mu Rwanda nahise nemera, icyari gisigaye kwari ukugirana amasezerano. Nakunze uburyo u Rwanda ruri gutera imbere. Nishimira uburyo nakiriwe mu buryo bwihariye, ndetse n’inshuro ya mbere nza na ho banyakiriye neza. Ni ibintu ntakunze kubona henshi. Nagiye ahantu henshi ariko inaha bafite ukuntu bakwakira bikagusigaramo."

Yavuze ko nta bahanzi bo mu Rwanda azi ariko kandi ngo ni umwanya mwiza kuri we kuba yahura nabo bakaganira nyuma na mbere y’igitaramo cya Kigali Jazz Junction bagasangizanya ubunararibonye mu muziki.

Iki gitaramo gitegerejwe kuri uyu wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 muri
Kigali Conference and Exhibition Center (KCEV) ahazwi nka Camp Kigali. Slaï azagihuriramo n’umuhanzi Yverry uri mu bakunzwe mu njyana ya RnB ariko utabashije kuboneka mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse n’itsinda rya Neptunez Band rizabacurangira.

Kwinjira n’ukwishyura 10.000 Frw mu myanya isanzwe, 20.000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) naho ku meza y’abantu umunani ni 240.000 Frw (VVIP).


Slaï wambaye umweru hagati na Remy umuyobozi RG Consult itegura ibi bitaramo n’abaterankunga bacyo mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru batandukanye.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)