Social Mula nawe yiyongereye ku bandi bahanzi bikuye mu bahatanira ibihembo bya Salax Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya 7. Uyu musore yikuye muri ibi bihembo nyuma yuko yari amaze gushyirwa ku rutonde rwanyuma rwabazahatana mu cy’iciro cy’abahanzi bakoze neza mu njyana ya R&B.

Mugwaneza Lambert wamamaye muri muzika nka Soacial Mula n’umwe mu bahanzi batanu bakoze neza bari batoranyijwe kuzahatana muri Salax Awards y’uyu mwaka. Yari yashyizwe mu cyiciro cy’umuhanzi mwiza mu njyana ya R&B.

Muri iki cyiciro Social Mula yari ahatanye n’abandi barimo Yvan Buravan, Bruce Melody, Yverry na King James.

Mu buryo butunguranye ku gicmunsi cyo kuri uyu wa kabiri, uyu muhanzi yashyize hanze itangazo rivuga ko yasezeye mu bihembo bya Salax Awards bitewe n’impamvu ze bwite mu gihe yari yamaze guhabwa certificat akanasinya amasezerano y’ubufatanye na Salax Awards.

Nubwo Social Mula yasezeye muri ibi bihembo, ubuyobozi bwa Salax Awards buvuga ko atarabashyikiriza ibaruwa isezera ndetse bataniyumvisha impamvu yaba asezeye nyuma y’amasaha make amaze gusinya yemeza ko azitabira.

Amasezerano yasinywe hagati y’abahanzi n’abategura Salax Awards avuga ko “umuhanzi uzasezera ari we biturutseho, ntashobora kongera gusubira ukundi muri Salax mu gihe cyose igitegurwa na AHUPA”.


Soacila Mula yari mu bahanzi batanu bahatana mu cyiciro cy’abakoze neza mu njyana ya R&B.

Ibaruwa Social Mula yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram isezera muri Salax Awards.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(1)