Yvan Bravan ubu uri mu rugendo mu Bufaransa, yasinye aya masezerano yo gukorana byimbitse na SACEM (Société des auteurs, compositeurs et éditeurs de musique)kugirango ajye abasha gukurikiranirwa ibihangano bye haba mu buryo bwo gucuruzwa ndetse no kwamamazwa.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Buravan yanditse avuga ko ashimishijwe no kuba yagiriye uruzinduko kuri SACEM,mu Burengerazuba bwa Paris,Umuyobozi uyobora New Level Mukasa Jean Marie avuga ko uyu muhanzi yagiye mu Bufaransa ku wa Kabiri, akaba ateganya gukora ibikorwa bitandukanye bijyanye na muzika ye,yagize <Ati Yvan Buravan yavuye mu Rwanda ku wa Kabiri yerekeza mu Bufaransa,Urugendo rwe rugamije kumenyekanisha ibihangano bye hakurya y’amazi magari ndetse akazajya no ku maradiyo atandukanye arimo France 24 na RFI.”


Yakomeje avuga ko uru rugendo ntaho ruhuriye no kujya kuzana igihembo yatsindiye cya RFI,Ati “Uru rugendo ntaho ruhuriye no guhabwa igihembo cya Prix Decouvertes kuko cyo azagihabwa nyuma y’ibitaramo yemerewe na RFI byo kuzenguruka Afurika. Azahabwa iki gihembo ku gitaramo cya nyuma kizabera mu Bufaransa”.

Bravan Yasinyanye amasezerano na SACEM kugirango umuziki we ube uri mu maboko meza yatuma ukomeza kumenyekana n’iburayi nkuko byemezwa na Mukasa,SACEM irakomeye cyane i Burayi no ku Isi,niyo mpamvu twahisemo ko asinya ariya masezerano kugira ngo ibihangano bya Buravan bibe bishinganishijwe kuko bafite uburenganzira bwo kuba bakuburanira mu gihe hari umuntu wakoresheje igihangano cyawe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.”

Uyu Muhanzi w’umunyarwanda ukiri muto akaba anaherutse gutsindira irushanwa ritoroshye rya Prix Decouvertes ritegurirwa mu gihugu cy’ubufaransa,Umuhanzi ufitanye amasezerano na SACEM, ahabwa ubudahangarwa bukumira kuvogera indirimbo ze ; yaba mu kuzicuranga mu ruhame, mu maradiyo na televiziyo no kuba zakoreshwa mu zindi nyungu binyuze kuri internet.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)