Ingabire Sunlight uzwi nka Sunny arashinja ubuhemu umuhanzi Bruce Melody wamuhombeje arenga million 30.

Umunyarwandakazi Sunny udakunze kubarizwa mu Rwanda, kuri ubu aherereye muri Kenya arahamya ko yahemukiwe na Bruce Melody bakoranye indirimbo ariko bikarangira itagiye hanze.

Mu minsi ishize mu ntangiriro z’uyu mwaka, Sunny yari mu Rwanda, mubyari byamuzanye avugako yari aje kurangiza umushinga w’indirimbo yari afitanye na Bruce Melody ndetse ngo yari yaramaze kwishyura uyu muhanzi kugirango bakorane iyi ndirimbo bari bise "Urangora".

Umuhanzikazi Sunny aravugako yahemukiwe na Bruce Melody

Bruce Melody na Sunny bafashe amajwi n’amashusho byose by’iyi ndirimbo ni uko uyu muhanzi kazi ava muri Hotel yari acumbitsemo, asubira mukazi asanzwe akora yemeranya na Bruce Melody ko iyi ndirimbo izajya hanze nyuma y’icyumweru kimwe uyu muhanzikazi avuye mu Rwanda, gusa ngo Sunny yaje gutegereza ko indirimbo isohoka amaso ahera mukirere bigeze naho yajyaga ahamagara Bruce Melody akanga kwitaba Telephone ye ndetse ngo yanamuhamagaza indi telephone yakumva ari Sunny agahita amukupa.

Sunny nkuko yabitangarije abamukurikirana kurubuga rwa Instagram yavuzeko Bruce Melody ari umugome ndetse akaba n’umujura kuko yamuhombeje arenga millioni 30 z’amanyarwanda.

Sunny yagize ati "Bruce Melody twakoranye indirimbo mwishyura ibihumbi 15,000$ kugirango dukorane indirimbo yose irangire"

Kanda hano wumve ikiganiro cyose

Uretse aya mafaranga Sunny yishyuye Bruce Melody ngo bakorane indirimbo, Sunny avugako iyi ndirimbo yamutwaye akayabo kangana n’amadorali ibihumbi 32$ kugirango irangire

Kugeza ubu Bruce Melody ntiyitaba telephone ya Sunny, iyo amwandikiye ubutumwa bugufi ntabwo asubiza, Sunny avugako yahemukiwe bikomeye n’uyu muhanzi akabona ibyo yakoze ntabunyamwuga burimo gusa ngo icyo yifuza ni uko yamuha indirimbo bakoranye cyangwa akamusubiza amafranga yose yayitanzeho.

Twagerageje kuvugana na Bruce Melody kugirango twumve icyo avuga kubyo Sunny yatangaje ariko ntibyadukundiye kuko twamuhamagaye ntabashe kwitaba telephone y’umunyamakuru wacu nagira icyo adutangariza tuzakibagezaho mu nkuru yacu itaha.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)