Teta Diana uri mu bahanzikazi b’abahanga u Rwanda rufite, afatanyije na Medhy Custos ndetse na Stella Tush umuhanga mukuvuza saxophone banyuze abitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction barabyina bimara ipfa.

Iki gitaramo cyabereye mu mahema ya Camp Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2019, cyahujwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore.

Itsinda rya Neptunez Band na Nep DJs nibo babanje ku rubyiniro, nk’ibisanzwe basusurukije abitabiriye babinjiza mu mujyo w’iki gitaramo ndetse babafasha kwizihirwa.

Stella Tush ufite impano idasanzwe mu gucuranga Saxophone niwe wakurikiye ku rubyiniro maze nawe aryohereza abari aho, yacurangaga benshi bamureba badakuraho ijisho.

Teta Diana wari umaze imyaka isaga itatu aba ku mugabane w’Uburayi, mu ijwi rifite ikiniga cyinshi yanyomoje amakuru yavuzwe ko atazagaruka mu Rwanda.

Yagize ati “Mu minsi ishize numvise amakuru avuga ngo Teta ntazagaruka, yarabanze, nje kubahamiriza ko ayo makuru atari yo.” Yahise aterura agira ati “Sinabanze ntibikabe, sinabanze ntibikabe.”

Ku maso ye wabonaga afite ibyishimo bikomeye byo kongera gutaramira ku ivuko. Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye mu gihe kingana n’isaha imwe. Yahereye ku yitwa ‘Iwanyu’ akomereza ku zindi zabiciye nka ‘Fata Fata’, ‘Kata’, ‘Velo’ ndetse na ‘Birangwa’ yatuye abafite icyo ibibutsa ku babyeyi babo kuko na we yaririmbiye se utakiriho.

Teta Diana yashimiye abanyabigwi mu muziki w’u Rwanda yitsa cyane kuri Cécile Kayirebwa ndetse amuvugira umuvugo wo gusingiza ibikorwa bye nk’umuhanzi wakoze ibikomeye mu muziki gakondo.

Yongeye gushimangira ko akunda Kamariza bikomeye aririmba indirimbo ze zishimiwe na benshi mu bari aho, avuga ko ari umubyeyi akunda kandi abizi neza ko abihuriyeho na benshi.

Medhy Custos uri mubakomeye mu njyana ya zouk mu Bufaransa niwe wasoje iki gitaramo afasha abasohokanye n’abakunzi babo gusoza ijoro begerana birushijeho mu ndirimbo ze zitandukanye ziri munjyana y’ingwatira.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)