The Ben uri mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Fine Girl’ yasohokanye n’amashusho yayo. Iyi ndirimbo ikaba iri muzo aherutse gukorera muri Nigeria, ikaba iri no muzigize album yitegura kuzamurikira i Kigali mu mwaka utaha wa 2019.

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben, mu minsi ishize nibwo byavuzweko yerekeje mu gihugu cya Nigeria gukorera yo zimwe mu ndirimbo zizaba ziri kuri album ye nshya. Kuri ubu iyambere yagiye hanze akaba yarayise ‘Fine Girl’ n’amashusho yayo.

Iyi ndirimbo igaragaza umwihariko utandukanye n’izindi uyu musore sanzwe akora, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Krizbeatz umaze kwamamara cyane kuri uyu mugabane kubera gukorera abahanzi bakomeye nka Diamond, Tekno n’abandi bakomeye muri Nigeria, akaba ari nawe wakoze indirimbo yitwa ‘Pana’.

Amashusho y’iyi ndirimbo akaba yarakozwe n’umunyarwanda Cedru nawe usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

The Ben yashimangiye ko iyi ndirimbo ariyo ntangiriro yo gukora cyane kurusha uko yari asanzwe akora, yizeza abakunzi be ko agiye kubakorera muzika mu buryo butandukanye nubwo bari bamumenyereye ho.

REBA HANO IYI NDIRIMBO NSHYA TA The Ben

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)