Umuhanzi The Ben uri mu bakunzwe cyane muri muzika Nyarwanda yatumiwe kuzaririmba mu iserukiramuco rya ‘One Africa Music Fest’ ribera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’i Burayi, rikaba rihuriza hamwe ibyamamare bitandukanye biturutse muri Africa.

The Ben witabiriye iri serukiramuco ku nshuro ya mbere akaba n’uwambere uryitabiriye mu bahanzi Nyarwanda, azaririmba mu gitaramo cyaryo cyambere kizabera ahitwa Ford Amphitheater muri Coney Island Boardwalk i Brooklyn mu mujyi wa New York muri America ku itariki ya 10 Kanama 2019.

Iki gitaramo kizayoborwa na Banky W wamamaye muri muzika ya Nigeria. The Ben azahurira ku rubyiniro n’abandi barimo Diamond Platnumz, Eddy Kenzo, Wyclef Jean, Tiwa Savage, Tekno, Jah Prayzah, Burna Boy, Teniola Apata, Harmonize, 2Face Idibia, Nandy n’abandi.

Ikindi gitaramo cya ‘One Africa Music Fest’ kizabera i Londres mu Bwongereza ku wa 24 Kanama 2019 ariko cyo The Ben ntabwo azakitabira, kizaririmbamo ibindi byamamare nka Wyclef Jean, Burna Boy, Stefflon Don, 2Face, Tekno, Eddy Kenzo, Harmonize, Diamond Platnumz, Jah Prayzah n’abandi.

Iri serukiramuco ryiswe One Africa Music Fest ritegurwa hagamijwe kwimakaza ubumwe bw’Abanyafurika.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)