"THE CHASERS" ni itsinda ritaramara igihe kinini rishinzwe,rikaba risanzwe ritegura ibitaramo mu Rwanda ndetse no mu gihugu cy’abaturanyi cya Congo by’umwihariko rikibanda mu bice by’icyaro aho biba bigoranye gutegura ibitaramo kandi abaturage baba bifuza kureba ibyamamare nyarwanda bakunda.

Ifoto igaragaza iki gitaramo n’abazakitabira.

Iki gitaramo kiswe "Nyeganyega Concert" gifite insanganyamatsiko yo "kurwanya no kwirinda inda zitateguwe kurubyiruko no kugendera kure ibiyobyabwenge" , kizaba kuri uyu wa gatandatu tariki 23 Werurwe 2019, kizatangira saa munani z’amanywa2:00Pm kugeza saa kumi nebyiri18:00Pm ndetse uretse n’insanganyamatsiko twavuze haruguru iki gitaramo kizaba gifite intego yo gusabana n’abaturage bi rutsiro basanzwe bakunda muzika nyarwanda.

Umuraperi Shafty Ntwari Ukunzwe Cyane I Rubavu Ni Umwe mu Bazashimisha Abantu.
Umuhanzi Pacifica Nawe azaba asusurutsa abantu mu ndirimbo ze zikunzwe.

Abahanzi bazashimisha abitabiriye iki gitaramo barangajwe imbere na PACIFICA,SHAFTY NTWALI banaherutse gukorana indirimbo na Khalfan bise "Rwana" ikunzwe cyane mu ntara y’Iburengerazuba, Umuraperi APPLE GOLD ukunzwe i Goma usanzwe unakora kuri VBR FM yaho I goma mu biganiro by’imyidagaduro, El KENNEDY na KING SALOMON bazaturuka mu karere ka Rubaho wongeyeho bagengenzi babo b’I Rutsiro barimo "DAMJAY,RAJ 2STYLE,V FIERTE,THE PACK,KABRA n’abandi tutibagiwe "JEFF AJAY" uzaturuka mu mujyi wa kigali asusurutsa abanya rutsiro mu njyana ze zikunzwe na benshi.

Johnson Ndekezi Umunyamakuru kuri VBR FMGoma akaba n’uhagarariye "The Chasers"

Mu kiganiro na Bwana Ndekezi Johnson uhagarariye "THE CHASERS" yabwiye IBYAMAMARE.com ko batangiye urugamba rwo kuzamura imyidagaduro mu ntara zose aho biba bigoye ko imyidagaduro yageranyo kandi ko bababona biri kugenda neza, Johnson kandi avuga ko zimwe muri gahunda z’uburezi bafite bagiye gushyiraho ishuri ry’ubugeni mu rwego rwo gufasha abana b’abakobwa bo mu turere twa "Rubavu,Rutsiro na Nyabihu bahuye n’ikibazo cyo guterwa inda zitateguwe kwiteza imbere binyuze mu myuga irimo gufora,gukora amashusho y’indirimbo n’ibindi.

Apple Gold Umwe mu baraperi baunzwe mu burengerazuba nawe azaba Ashimisha
abantu mu ndirimbo ze zinyuranye.

Ubuyobozi bw’ishuri rya Gs. Vumbi kandi buri mu bashimirwa n’ihuriro rya "THE CHASERS’ kubw’inkunga bwatanze ikomeye kugira ngo iki gitaramo kibe kuko bisanzwe bigoranye kubona aho wakorera lgitaramo muri kiriya gice.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(2)