Iwacu Muzika Festival mu karere ka Rubavu niho hari hatahiwe kur’uyu wa Gatandatu taliki ya 29.06.2019 aho ku rubyiniro hatangiye itsinda rya The Same rikomoka mu karere ka Rubavu.

N’igitaramo cyayobowe na Mc Buryohe afatanyije na Dj Phil Peter waruri kuvangavanga imiziki abantu bari babukereye bavuye impande zitandukanye baje kwihera ijisho abahanzi bakunda.

Itsinda rya The Same rikigera ku rubyiniro ryafashijwe n’ababyinnyi babafashaga gususurutsa imbaga nyamwinshi yitabiriye iki gitaramo.

Bakigera ku rubyiniro bahereye ku ndirimbo yabo Dede ikunzwe muriyi minsi bakurikizaho Yumvirize, Oooh nana nizindi zitandukanye.

The Same ku rubyiniro bitwaye neza nubwo abantu batari binjira mu mwuka w’ibirori bakaba bakoze playback mugihe abaturutse i Kigali bakoze Live Music ibintu bitishimiwe na bamwe mu bakunzi ba Muzika i Rubavu.

Aba bahanzi bakomeje kugaragaza ko koko gukora umuziki atari ukwimukira i Kigali ahubwo ar’ugushikama ukamenya icyo ushaka no mu ntara wakora muzika kandi igakundwa nk’uko byagaragaye ubwo aba bahanzi bageraga ku rubyiniro.

Tanga igitekerezo

Ntugire ikibazo Email yawe ntabwo tuyigaragaza kurubuga (*).

Ibitekerezo(0)